Abafana b’umuhanzi Tom Close bagaragaje urukundo bakunda uyu muhanzi wigaruriye imitima y’abatari bacye mu gihugu cy’u Rwanda.
Umwe mu banyamukuru b’imikino mu Rwanda yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto y’uyu muhanzi, maze arenzaho amagambo agira ati: “Ndashaka kukubaza wowe ubonye iyi post Tom Close uramukunda? Niba ari yego, umukundira iki?
Abafana bamaze kubona iyi post amarangamutima yabo arabanesha, agaragaza uko ibyiyumviro byabo bimeze kuri uyu muhanzi.
Bamugaragarije urukundo bamukunda banamusobanura mu buryo buteye ishema ku muntu wese ukunda uyu muhanzi.
Tom Close wakuze atazi ko azaba umurimbyi, ni umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo z’urukundo kandi uyu mugabo akaba ari n’umuganga.
Bimwe mu bitekerezo by’abafana ba Tom Close