Mu Rwanda hagiye ugutangira igikorwa cyo guhemba abakobwa bamamaye mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda, kizaba tariki 17 Kamena 2023.
Ubusanzwe aba bakobwa bita ‘Video Vixen’ mu rurimi rw’Icyongereza, bashyizwe mu byiciro umunani aho bazagenda bahabwa amahirwe hifashishijwe internet.
Muri ibi byiciro harimo icya Best Video Vixen, Best Photogenic Video Vixen, Best Decade Video Vixen, Best Popular Video Vixen, Best New Video Vixen, Best Dressed Video Vixen, Best Inspirational Videon Vixen ndetse na Best Dancer Video Vixen.
Bamwe muri aba bakobwa ni aba bakurira:
Shaddy Boo watangiye kujya mu mashusho y’indirimbo muri 2012. Aheruka kujya mu ndirimbo ‘Akinyuma’ ya Bruce Melodie
Teta Sandra we yagaragaye mu ndirimbo y’umugabo we Weasel
Aline Bijoux uzwi muri sinema nyarwanda na we ari mu bahatanira ibi bihembo kubera kugaragara mu ndirimbo ‘Buhoro’ ya Uncle Austin
Umukundwa Clemence ‘Cadette’ yagaragaye mu ndirimbo z’abahanzi bakomeye barimo K8 Kavuyo, Confy ndetse na Platini P
Winnie agaragara mu ndirimbo ‘Inana’ ya Chris Eazzy
Dabijou yagaragaye mu ndirimbo zirimo ‘Si Swingi’ ya Yago
Djarilla agaragara mu ndirimbo ‘Nibido’ ya Christopher
Swalla yagaragaye mu ndirimbo “Truth or dare” ya Davis D na Big Fizzo