in

“Ni gute batangaza amanota batari bishyura abakosoye?” Abarimu bakosoye ibizamini bya Leta bari gutaka kwamburwa na Nesa

Bamwe mu barimu bakosoye ibizamini bisoza ikiciro rusange baribaza uburyo Amanota arinda asohoka batarahabwa Amafaranga yabo.

Aba barimu bavuga ko bagenzi babo bakosoye ibizamini bisoza amashuri abanza barabonye amafaranga yabo ariko abo mu kiciro rusange bakaba amaso yaraheze mu kirere

Bamwe muri abo barimu batifuje ko imyirondoro yabo igaragara mu bitangazamakuru, bavuze ko bibabaje kubona ikigo kigihugu gishinzwe ibizamini bya Leta NESA, gishobora gutangaza amanota y’Ibizamini nyamara bazi neza ko ababigizemo uruhare ngo ayomanota ajye ahagaragara batarabona Amafaranga yabo.

Umwe yabwiye RUBANDA dukesha iyi nkuru ati” Ubushize umuyobozi wa NESA aherutse ku bitangazamakuru bya RBA avuga ko amafaranga yacu tuzayabona vuba, ariko dore amanota agiye gutangazwa tutarabona amafaranga yacu, kuritwe tubifata nko kudaha agaciro ibyo tuba twakoze.Aha niho yahereye yibaza uburyo amanota arinda atangazwa nyamara abarimu bakosoye ibyo bizamini batarahabwa amafaranga yabo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Faustin
Faustin
1 year ago

Ariko n’abakosoye primary nta Frw babonye ibyo ni ukubeshya pe.

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza nibo batsinze cyane! Minisiteri y’Uburezi yamaze gutangaza ibyavuye mu bizamini bya Leta by’abasoje amashuri abanza n’abarangije icyiciro rusange cy’ayisumbuye

Kigali: Ikamyo yari ihetse lisansi yakoze impanuka iteye ubwoba bituma umuhanda ufunga