Ni byo icyubahiro kiraharanirwa: Musore dore icyo wakora ngo abakobwa bakubahe kabone niyo waba nta mafaranga y’umurengera ufite
Niba uri umusore wajyaga wibaza icyo wakora kugirango abakobwa bakubahe cyangwa se ubona batajya bakubaha, dore ibintu 4 byabigufashamo:
1.Guhorana ibyishimo
Ukwiye guhora burigihe umwenyura kabone n’ubwo ubuzima ubamo bwaba butabikwemerera, ntugakomeze ibintu. Abantu bishimye kandi basetsa usanga banakurura abandi bagahora bashaka kubegera.
2.Igirire ikizere kandi uhore wisanzuye
Abagore benshi banezezwa no kubona umugabo wihagazeho kandi wifitiye ikizere n’ubwo bamwe muri bo bigira nk’aho bitabafasheho.
Gukunda abagabo bigirira ikizere binaba muri kamere y’abagore kuko bazi ko abagabo nk’aba baboneka hake. Gusa ntukihingemo kwigirira ikizere ahubwo ujye ureka bibe ibiri muri wowe ubwawe.
3. Ibitekerezo byagutse
Abagabo bamwe usanga batinya kurwana intambara yo kwigarurira umugore nyamara iyo umaze kwigarurira umutima w’umugore nta n’ikindi utabasha kwigarurira. Ntugakererezwe no kwibaza ngo ese ubu ndamubwira iki kuko bizaguca intege bitume unatinya.
4.Ambara neza
Iga kwambara neza kandi uberwe, ntukifate nk’aho utiyitayeho. Ntukabereho gushimisha cyangwa kunezeza. Kwambara neza si ukwambara ibihenze gusa ahubwo kumesa imyenda yawe, iterwa ipasi ukayitera kandi ntiwambare nk’abasore b’inkundarubyino byatuma abakobwa baguca amazi.