in

Ni akumiro:Abageni bakoze agashya bifotoreza mu isanduku y’abapfuye(AMAFOTO)

Umukwe n’umugeni wo muri Thailand bakoze agashya mu cyumweru gishize,basangizaga inshuti zabo urukurikirane rw’amafoto yabanjirije ubukwe bwabo bafatiye mu isanduku bashyinguramo.

Aba bombi babanje kujya kwifotoreza mu mva mbere yo gushyingiranwa mu rwego rwo kwerekana ko bazabana ’kugeza urupfu rubatandukanyije’

Ibi byabaye ku wa kane ushize ubwo aba bombi bashyiraga kuri Facebook amafoto gakondo y’ubukwe bari mu mva.

Muri aya mafoto Bwana Nonts yagaragaye yambaye ikositimu ya feza aryamye mu mva we n’umugore we wari wambaye umwenda muremure w’ubukwe.

Ifoto imwe yerekana aba bombi begamiye ibuye ry’imva inyuma handitseho ngo “dushyingiranwe.”

Abanya Thailand benshi bavuze ko gushyira hanze amafoto nkaya ari agasuzuguro, abandi bavuga ko bishobora kuzanira uyu muryango umuvumo ukabije.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rwandex habereye impanuka ebyiri zikurikirana z’amakamyo (video)

Breaking news: Shampiyona y’u Rwanda yongeye kugaruka ( Uko amakipe azahura ku munsi 12)