Amashusho yasakaye ku mbuga za interneti agaragaza umugore witabye Imana maze ashyirwa mu isanduku ikozwe mu ishusho y’igitsina cy’umugabo ibintu byasekeje cyane ababibonye.Amakuru avuga ko impamvu uyu mugore yashyinguwe mu isanduku ikoze nk’ubugabo ari uko yakundaga abagabo cyane aho yapfuye afite abana 10 yabyaranye n’abagabo 10 .
Muri videwo yagiye ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bagaragara bubaha nyakwigendera.
Iyi videwo yasangijwe n’uwitwa Gabby Otchere-Darko kuri Twitter, yanditse ati: “Nabwiwe ko uyu wari umuhango wo guherekeza umugore utangaje wapfuye asize abana 10 baturutse ku bagabo 10 batandukanye hano muri Gana. Reka aruhukire mu mahoro ”
I am told this was the final funeral rites with the casket of an amazing woman who died leaving behind 10 children from 10 different men here in Ghana. May she rest in p… pic.twitter.com/BWFaKO2oIS
— Gabby Otchere-Darko (@GabbyDarko) November 13, 2021