Umugore wo muri Kenya yatawe muri yombi azira gutwara imodoka yasinze ndetse akaza no gusinzirira mu rukiko igihe cy’iburana.
Urukiko ruburanisha ibya byo mu muhanda rwa Nairobi rwafunze umugore azira gusinzira mu gihe cy’iburanisha.
Ku wa kane mu gitondo, tariki ya 22 Nzeri, Sharon Oparanya yari yagejejwe imbere y’umucamanza Martha Nanzushi, kugira ngo asubize ku cyaha cyo gutwara ibinyabiziga yasinze.
Akigera mu rukiko yasinziriye ku ntebe maze atangira kugona cyane bituma Umucamanza amusabira gufungwa.
Umucamanza yagize ati: “Tegereza, kuki arimo kugona mu rukiko, uwo ni umuntu uryamye mu rukiko rwanjye?”
Mu gusubiza, urukiko rwategetse ko Oparanya yari yasinze niyo mpamvu yari aryamye mu rukiko. Ati: “Nyiricyubahiro, yasinze niyo mpamvu aryamye mu rukiko.”
Nyuma y’ibyo umucamanza yategetse ko Oparanya ajya gufungirwa muri gereza y’abagore ya Lang’ata kugeza ku wa gatanu ubwo azasubiza ibyo aregwa.
Nk’uko urupapuro rw’ibirego rwashyikirijwe urukiko na DPP rubitangaza, Oparanya arashinjwa ko ku ya 22 Nzeri 2022 saa moya z’umugoroba ku muhanda wa Ngong, umugore wari utwaye Mercedes-Benz yatwaye imodoka anywa inzoga kugeza ubwo ananiwe kuyobora ikinyabiziga yari atwaye.”
AMAFOTO: