in

Ni agahomamunwa: Umusaza yivuganye umuhungu we wari waje kurya Noheli

Ku cyumweru tariki ya 26 Ukuboza 2021, umusaza w’imyaka 73 James Tarus yafashwe na polisi ya Kenya nyuma yo kwica umuhungu we wari umugezeho nyuma y’imyaka 4 aje gusangira nabo Noheli.

Ibi byabereye i Cherangany, mu Ntara ya Trans Nzoia ahagana mu ma saa moya z’umugoroba mu ijoro rya Noheli. ​​James Tarus yatawe muri yombi nyuma yuko umuyobozi w’akarere ndetse n’abaturanyi bakuye umurambo mu cyumba cy’umusaza.

Uyu musore w’imyaka 31 yageze mu rugo ntiyakirwa n’umuntu numwe , kubera ko Se wari ugeze mu za bukuru yari asinziriye mu cyumba cye, umusore yahise akubita urugi amusangamo kumuhobera, akigeramo umusaza wari waramwibagiwe yahise amwica byihuse.

Umusaza yahise afata umuhungu we amuzirika umugozi mu ijosi amuhambirira ku ntebe ashiramo umwuka nk’uko amakuru ya the star abivuga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibisanzwe: Abageni babujijwe gusezerana nyuma yo kunenga inzu y’umusore.

Videwo y’umunsi : Abakinnyi ba APR FC babyinnye mu buryo butangaje nyuma yo gutsinda Gasogi !