Umunyeshuri w’umukobwa wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza yambuwe ubuzima na mubyara we wari waramuteye inda akamuhatira kuyikuramo undi akabyanga.Ibi byabereye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho uyu mwana yishwe na mubyara we, bivugwa ko ari we wamuteye inda, nyuma yo kwanga kuyikuramo.
Uwahohotewe yishwe kuwa Mbere , itariki 17 Mutarama 2022, ariko umurambo we wabonetse kuri uyu wa Kane itariki ya 20 Mutarama 2022, nk’uko amakuru aturuka muri ako karere avuga.
Nk’uko amakuru amwe abivuga, bivugwa ko mubyara we ari we wari waramuteye inda yashakaga guhatira umukobwa gukuramo inda. Uwahohotewe yanze kuyikuramo, mubyara we yasanze nta kindi yakora kitari ukumwaka ubuzima kugirango ahishire ibyabaye.Ntabwo hatangajwe imyaka uyu wishe umwana imyaka yari afite gusa ngo yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano zo muri kiriya gihugu.
Nuwo munkambise?numunyarwanda se kuki mudakora inkuru neza koko?0788445534