in

Ni agahinda; ikipe Messi ashaka kujyamo yanze PSG na Barcelona yateye umujinya abakunzi be

Amakuru aravuga ko Lionel Messi yirengagije telefoni ya FC Barcelona ishaka ko yongera kuyerekezamo ahubwo ahitamo kugirana ibiganiro n’ikipe ya Inter Miami yo muri Amerika.

Uyu munya Argentine w’icyamamare ngo arashaka kwerekeza muri shampiyona ya MLS mugihe amasezerano afitanye na Paris Saint-Germain azaba arangiye mu mpeshyi.

FC Barcelona yifuza kugarura Messi kugira ngo yongere kubafasha gushinga imizi cyane ko nyuma yo kuyivamo batararenga amatsinda ya Champions League.

Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Espagne,Sport kibitangaza, ngo Messi yanze kwitaba telefoni y’umwungiriza wa perezida w’ikipe, Joan Laporta,ushinzwe kuganira n’abakinnyi.

Messi w’imyaka 35, asa nkaho yamaze kumenyera i Paris,kuko amaze gutsinda ibitego 12 anatanga imipira 13 yavuyemo ibitego mu mikino 17 amaze gukina muri uyu mwaka w’imikino.

Nubwo PSG nayo yifuza kumugumana igihe kirekire,amakuru menshi avuga ko ahazaza ha Messi ari ukwerekeza ahandi.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

David de Gea yatangaje impamvu ikipe ya Manchester United iri kwitwara neza

Rayon Sports igiye kugaruka bushya nyuma y’igihe kinini ubuyobozi bubeshya abafana