in

Ngororero:Indwara y’amayobera yitwa “Tetema” iri kuvuza ubuhuha mu bigo byamashuri, uburyo ifata biteye ubwoba

Ngororero:Indwara idasobanutse yitwa “Tetema” iri kuvuza ubuhuha mu bigo byamashuri, uburyo ifata biteye ubwoba.

Abana b’abakobwa batandatu biga ku ishuri rya College Amizero Ramba ryo mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Ngororero bafashwe n’indwara y’amayobera  bakunze kwita “Tetema” babiri bahita boherezwa iwabo.

Ni indwara ikunze kuboneka mu bigo bicumbikira abanyeshuri, aho ikunze kwibasira cyane abana b’abakobwa, bituma bagira gutitira, bakabura umwuka ndetse ntibabashe no guhagarara.

Umuyobozi w’iri shuri rya College Amizero Ramba, Bigirango Napoleon yavuze ko aba bana b’abakobwa bafashwe batitira ndetse batabasha no guhagarara, gusa bamwe babashije koroherwa ariko babiri bo bafashe icyemezo cyo kubajyana iwabo.

Bigirango Napoleon yavuze ko babajije abaganga bakababwirako ari indwara ijyanye n’imitekerereze ndetse bakabagira inama yo guha imbuto nyinshi aba  bana, ariko aba bafashe icyemezo cyo kohereza iwabo bo byarananiranye.

Iyi ndwara bise Tetema ikaba yari yaranagaragaye muri iri shuri rya College Amizero Ramba mu mwaka w’amashuri washize. Ikaba ikunze kugaragara mu bigo bicumbikira abanyeshuri, aho igaragara cyane ku bana b’abakobwa.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Faustin manirafasha
Faustin manirafasha
2 years ago

Faustin manirafasha

Faustin manirafasha
Faustin manirafasha
2 years ago

Ewana iyo ndwara nikigali yigeze kuhagera muri 2019-2020 muri college de butamwa I mageragere kbx

Tangira umunsi wawe wirinda aya makosa maze wirebere ibikubaho

Umukobwa w’i Kigali ari mu marira nyuma yo kureba muri telefoni ya fiance we agasanga yaramufotoye yambaye ubusa atabizi