in

Ngoma: Umugabo yishe umuvandimwe we amatemye maze ahita yijyana kuri RIB gusa icyashenguye abantu ni icyo yamuhoye

Mu karere ka Ngoma mu murenge wa Kazo hari kuvugwa inkuru y’umugabo wishe umuvandimwe we wo kwa se wabo amutemesheje umuhoro, amuziza ko yamututse ku mubyeyi.

Amakuru yatanzwe n’abatuye muri ako gace avuga ko uyu mugabo yari arimo gusangira n’umuvandimwe we mu kabari ka mushiki wabo nyuma baza gutongana ahita jya kuzana umuhoro aramutema.

Uyu mugabo akimara kwica umuvandimwe we yahise yishyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, sitasiyo ya Kibungo ku buryo ubu ariho afungiwe mugihe iperereza rigikomeje.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports irasabwa amafaranga macye ikegukana rutahizamu w’igihangange mu Ikipe y’Igihugu ya Uganda

Bikomeje kuba bibi hagati y’umwana na papa we, 50 Cent yandagaje umwana we yibyariye