Waba warigeze urira nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina? Waba warigeze se ugira agahinda utazi ikigateye urangije iki gikorwa? Icyo wamenya ni uko atari wowe wenyine ibi byabayeho.
Ni agahinda gashobora kumara iminota iri hagati y’itanu n’amasaha abiri. Abahanga mu mibereho ya muntu basobanura ko agahinda ka nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina gasanzwe ku bantu benshi, kitwa mu Cyongereza Post-coital Dysphoria (PCD).
Ni ibyiyumviro umuntu agira amaze gukora imibonano mpuzabitsina aho aganzwa n’agahinda, umujinya cyangwa se kumva acitse intege atari ukubera umunaniro.
Abaganga bazobereye ibijyanye n’ubujyanama mu by’imibonano mpuzabitsina basobanura ko ako gahinda katabaho nyuma y’imibonano mpuzabitsina gusa ahubwo ko gashobora no kubaho nyuma yo kwikinisha.
Kugeza ubu, nta bushakashatsi buhambaye buragaragaza imvano y’aka gahinda, ariko hari iby’ibanze abahanga babashije kubona.
Basobanura ko aka gahinda kaza nubwo igikorwa nyir’izina waba wakigiranye n’umuntu ukunda, wihebeye mu buzima bwawe bwose, ndetse nubwo cyaba cyakunyuze bitagira urugero wagabye Isi n’ijuru, ariko bikarangira ubabaye.
Hari ubwo ngo usanga niba umugore ari kurira nyuma y’imibonano mpuzabitsina, umugabo aba ari kwicira imanza mu mutima yibwira ko ariwe watumye agira agahinda.
Mu 2015, hari ubushakashatsi bwakorewe ku itsinda ry’abagore 230 b’abanyeshuri muri Australie bari hagati y’imyaka 18 na 55, ariko ikigereranyo cy’imyaka yabo bose cyari 26.
Muribo 46% bavuze ko mu bihe byari byaratambutse bahuye n’aya marangamutima y’agahinda nyuma y’imibonano mpuzabitsina ariko 5% bo bavuze ko mu mezi make yari ashize aribwo bakagize. Abagera kuri 2% bavuze ko nibura buri gihe bagira agahinda iyo bamaze gukora imibonano mpuzabitsina.
Abashakashatsi bagaragaje ko ibyo babonye bidakwiriye kwitirirwa abagore bose cyane ko ababajijwe bari abanyeshuri.
Mu 2018, ikinyamakuru cyandika inkuru zijyanye n’imibonano mpuzabitsina n’inama ku mibereho ya muntu, cyatangaje ubushakashatsi kuri aka gahinda ariko by’umwihariko ku bagabo.
Mu bagabo 1208 babajijwe, 41% basubije ko bagize aka gahinda inshuro zitari nke mu buzima bwabo. 20% bo bavuze ko mu byumweru bine byari bishize bakagize, naho hagati ya 3% na 4% bo bavuze ko bakagira buri gihe.
Ntabwo abahanga muri siyansi kugera n’ubu baremeza inkomoko y’aka gahinda, gusa hari bimwe bagiye bahurizaho. Birimo ko ibyiyumviro by’abantu bari gukora imibonano mpuzabitsina biba bikomeye cyane, ku buryo umwe aba yiyumvamo mugenzi we ku rugero ruhambaye, basoza icyo gikorwa agahinda kakabarenga.
Ikindi bahurizaho ni uko ibibazo umuntu yagize bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bihe byahise nko mu bwana, bishobora gutuma agira agahinda mu gihe arangije gukora imibonano mpuzabitsina.
Ikindi kigaragazwa ni amakimbirane mu mibanire ashobora kuba imbata y’ibibazo byatera agahinda umuntu mu gihe arangije gukora imibonano mpuzabitsina.
Abakundana bakunze guhura n’iki kibazo bagirwa inama yo guhora baganira mu gihe bibayeho, umwe agahumuriza mugenzi we cyangwa byaba na ngombwa bakajya kwa muganga bagahura n’umujyanama mu by’imibonano mpuzabitsina wabafasha gukira iryo hungabana.