in

Tangira ugendere kure aya mafunguro niba ushaka kugabanya ibiro

Hari amafunguro uba ukwiye kugendera kure mu gihe wumva ushaka kugabanya ibiro nubwo usanga benshi bayakunda cyane ariko urasanga na we atari meza.

Imigati

Mugihe wifuza gutakaza ibiro, ukwiye kugabanya imigati urya (aha turavuga imigati isanzwe, itari ikozwe mu ngano zuzuye).

Ibinyamasukari biboneka mu migati birabyibushya cyane kandi buriya kubera urugero rw’isukari ifite, nyuma y’akanya gato wumva ushonje, ukaba wakwifuza kongera kurya cyane.

Ibyo kurya birimo amasukari menshi

Amafunguro arimo isukari nyinshi ni bimwe mubyo ukwiye kwirinda cyane mu gihe wifuza gutakaza ibiro.

Inzoga n’ibinyobwa bisembuye

Ibinyobwa bisembuye urebye nta ntungamubiri na nke kenshi usangamo. Niba wifuza kugabanya ibiro, ukwiye kwirinda inzoga. Mu gihe unyweye inzoga cyane cyane iza rufuro zikivanga n’ibyo wariye by’ibinyamasukari cyangwa ibindi birimo proteyine nyinshi n’ibinure, zigabanya itwikwa ry’ibinure zikongera ubushobozi bw’umubiri bwo kubika ibinure. Niyo mpamvu uzasanga abanywi b’inzoga bazana inda mu gihe gito.

Ifiriti

Ifiriti yaba iy’ibirayi, ibitoki cyangwa ibijumba ni bimwe mubyo kurya birimo amavuta menshi. Niba wikundira cyane kubirya, kunanuka ukwiye kubyibagirwa. Ibi biryo bibonekamo calories nyinshi ndetse n’ibinure, bituma aho kugabanya ibiro ahubwo byiyongera. Ifiriti izwiho kongera isukari mu maraso cyane kimwe n’urugero rw’umusemburo wa insulin, byose bituma urya ibiryo byinshi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakurukazi yanze guhisha urwo akunda umuhanzi Olivis

Ngizi impamvu zitangaje zitera bamwe kwicwa n’umujinya n’agahinda bamaze gutera akabariro