Hari ubwo abantu bamwe batinda kubaka ingo kubera impamvu zitabaturutseho rimwe na rimwe zirmo kubona uwo bifuza bazukana urugo kikaba ikibazo. Uko gutinda hari impamvu zitanduknye zishobora kubitera, tukaba tugiye kureba zimwe mu mpamvu zitera abasore n’inkumi gutinda kubona abakunzi bazarushingana.
1.Kwifuza ibirenze urugero
Hari abantu baba barashushanije mu mutwe wabo umuntu runaka bazabana uko agomba kuba ameze ibyo agomba kuba atunze, uko azaba ateye, ugasanga urwo rutonde rw’ibyo wifuza wabuz eumuntu numwe ubyujuje. Gutekereza uwo wifuza n’ibyo agomba kuba yujuje ni byiza ariko iyo habura bike ibyo yujuje akaba aribyo byinshi uwo ushobora kumwihanganira kuko bigoye ko wabona uwo wifuza nyawe.
2.Kwihutira gukora imibonano mpuzabitsina n’abo mukundana
Iyo ugitangira gukundana n’umusore cyangwa se inkumi ugahita uganisha ku minonano mpuzabitsina ahanini byereka uwo mukundana ko ushaka kwishimisha. Ntukihutire rero kuryamana n’uwo mukundana kuko bishobora gutuma mutandukana.
3.Gukuruza abagabo imyambarire
Kwishyiramo ko aho ugiye hose ushobora kuhabona inshut bigatuma wihatira gushaka kwambara imyambaro iri bukurure abagabo nabyo byakubuz amahirwe yo kubona umukunzi nyawe. Gusa na none ntibyakubuza kwambara neza ariko kwoshyiramo ko ukuruza abantu imyambarire, imivugire nuko ugaragara bishobora gutuma bagufata nabi. Ba uwo uriwe wirinde kubyihingamo.
4.Uhakanira abagusabye urukundo vuba
Hari abantu babona ikosa ku muntu bari batangiye gukundana niyo ryaba ari ikosa ryoroshye agahita ahakanira uwo bari batangiranye inzira y’urukundo bikaba byatuma utinda kubona uwo wifuza kuko ubona amakosa vuba ugahita ubivamo.
5.Gutangira kwiheba
Iyo ukorera ku bwoba nko gusiganwa n’imyaka no kugender aku bandi birakugor akubona umukunzi nyawe kuko hari uba udashaka ko urukundo rugenda intambwe ku ntambwe. Urugero ushobor aguhur an’umusore bwa mbere ugashaka ko muganira ku bana muzabyara, kujya kukwerekana iwabo, n’ibindi bintu bitaza ku mwanya w amber eiyo abantu bagihura bwa mbere.
6.Gutekereza ko nta mugabo cyangwa se umugore uzabona
Iyo mu mutwe wawe hatangiye kuzamo iyi myumvire nabyo biragora ko wabona umugabo cyangwa se inkumi muzarushingana. Uhora wumva ko n’ubundi abaje bagenda nta gahunda bafashe bikagutera kwiheba no kutamenya kwita ku bandi bazaza.
7.Kubaho mu buzima bwigunze
Kubaho mu buzima butagira inshuti utagira ahantu ujya ngo uhure n’abandi bantu nabyo bishobora kugutera gutinda kubona uwo muzarushingana. Gusa na none ntibivuze ngo ujye wirirwa uzenguruka utubyiniro twose n’utubari buri mugoroba. Gira inshuti z’abahungu n’abakobwa ube umuntu utigunga ngo ube wirebaho wenyine.
Niba ubona waratinze kubona uwo muzabana ,reba ko zimwe mu mpamvu twavuze atarizo zibitera ubone uko ubishakira umuti.
Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating