in

Ngiyi isoko y’amavangingo umugore azana mu gihe cyo gutera akabariro

Super slow motion squeezing orange juice. Fornt view.

Mu gihe umugabo n’umugore barimo gutera akabariro , umugore ashobora kuzana amatembabuzi menshi ava mu myanya ye myibarukiro .Ushobora kwibaza aho aya mazi cyangwa avangingo aturuka.Bamwe bavuga ko ari inkari zisanzwe ziba zije, abandi bakavuga ko ari amatembabuzi yihariye adafite aho ahuriye n’inkari. Aba nibo bari mu kuri kuko mugihe inkari zigira ibara ryegera umuhondo n’impumuro yihariye amavangingo yo asa n’amazi kandi nta mpumuro yihariye agira; ikindi ni uko mu gihe inkari zisiga ikizinga aho zaguye amavangingo yo iyo amaze kuma ntiwanamenya ko hari ikintu cyahaguye.

Mu by’ukuri se amavangingo aturuka he?

Ku bagore hari ibice bikikije umuvaruhago biri munsi y’uruhago biteye neza neza na porositate ku bagabo. Icyo gice cyitwa imvubura ya Skene (Skene’s gland) cyangwa porositate ngore. Iyi mvubura ubushakashatsi bwagaragaje ko ariyo soko iturukamo ya mavangingo mu gihe umugore yaryohewe n’imibonano mpuzabitsina kandi umugabo akamufasha gutuma ayo mavangingo asohoka.

Kuba abagore bose bagira ako gace, bivuze ko abagore bose banyara ahubwo itandukaniro rikaba ku ngano y’amavangingo basohora, igihe bisaba ngo aze ndetse n’uburyo bukoreshwa ngo aze.

Ubusanzwe umutsi uturuka kuri rugongo ukanyura munsi y’uruhago niwo ufasha mu kuzana aya mavangingo dore ko ari nawo ugera ahazwi nka point G, G-spot. Aha habiri niho h’ingenzi mu gutuma ayo mavangingo asohoka.

Imvubura ya Skene isohokera neza hamwe n’umuvaruhago,niyo mpamvu byitwa kunyara
Nubwo igihe umugore agize ubushake bwo gukora imibonano mu gitsina cye hazamo ububobere butuma igitsina cy’umugabo kibasha kwinjira btagoranye ndetse n’umugore ntababare mu gihe cy;imibonano kandi ntanakomereke, amavangingo ntaho ahuriye nayo matembabuzi kuko yo asohokera hamwe n’ahanyura inkari. Niyo mpamvu kuri bamwe ushobora gusanga hivanzemo n’udukari iyo upimye ayo mavangingo.

Hagati y’abagore 10% na 50% bazana amavangingo menshi mu gihe cyo kurangiza mugihe abari hagati ya 50% na 90% bayazana igihe cyose baryohewe kandi agakomeza kuza mugihe cyose umugabo akojeje igitsina cye ahatuma aza (kunyaza).

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore wari ugiye kurongora yakoreye ibisanzwe umugeni we(video)

Amakuru meza cyane kuri Fofo wo muri Papa