Bavuga ko gutera akabariro ari ryo zingiro ry’urukundo rw’abashakanye gusa abashakashatsi bagaragaza imyaka myiza burya abantu b’igitsinagore baryoherwa cyane n’iki gikorwa cyo gutera akabariro kurenza ikindi gihe.
Mu bagore bagera ku 2600 ni bo bakoreweho ubushakashatsi ku ngingo nyinshi ariko zifite aho zihuriye n’ubuzima bw’imyororokere by’umwihariko ibijyanye no gutera akabariro.Hakozwe amatsinda atatu y’ababazwa aho irya mbere ryarimo abafite hagati y’imyaka 18 na 23, irindi rikabamo abafite hagati y’imyaka 24 na 35 n’aho itsinda rya gatatu rikagirwa n’abari bafite imyaka 36 kuzamura.
Mu bisubizo byatanzwe, muri rusange abagore barengeje imyaka 36 ni bo bagaragaje ku bwinshi ko bizihirwa cyane n’igikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina.
Abarengeje iyo myaka ngo baba bumva babikora bifitiye icyizere gihagije ndetse n’uburyo babikoramo buba bwarateye imbere kubera uburambe ndetse n’ubwumvane hagati yabo n’abo bashakanye akenshi ngo buba bumaze kugera ku gipimo cyo hejuru.
Abagore barengeje imyaka 36 bangana na 86%, bagaragaje ko baryohewe cyane n’iki gikorwa cy’ishimishamubiri mu byumweru bine byabanjirije ubu bushakashatsi mu gihe 76 % by’abafite hagati y’imyaka 25 na 35 ari bo bagaragaje kuryoherwa n’icyo gikorwa.
Abagore bafite imyaka 23 gusubiza hasi bangana na 56 % nibo bagaragaje ko baryohewe n’icyo gikorwa mu gihe nk’icyo.
Impamvu yatanzwe itera aba bagore bakuze kwizihirwa no kuryoherwa cyane no gukora imibonano mpuzabitsina, ni uko akenshi baba bamaze gusobanukirwa neza imibiri yabo no kugira ubunararibonye batari bafite mu gihe bari bakiri mu myaka 20.