Umukunzi wacu ati” maze igihe kinini nshaka kubandikira ngo mbabwire ibyambayeho gusa nkabura aho mpera,mu mbabarire gatoya niyite Umulisa kuko guhita nkoresha izina ryanjye bishobora  kungiraho ingaruka.
Mfite imyaka 19,narize  ndetse na n’uyu munsi ndacyiga ,nakomeje kureba inama abantu banditse hano bagirwa nanjye nanga gukomeza mfungiranye agahinda mu mutima niko guterura ngo mbabwire ibyo uko amahirwe yo gukundwa kuri njye ari ntayo.
Nsingiye kwiterura ngo mvuge ko mfite igikundiro kuko meze nk’abandi ,gusa icyo nshaka kuvuga n’ukuntu nakundanye n’umusore,igihe nari ndangije ikiciro rusange ,uwo musore twarakundanye koko ndetse bikomeye ariko ibyo byose nkabikora mbihisha i wacu kubera kwirinda igitsura cyashoboraga no gukurura amahane ,kuko ababyeyi banjye nari mbiyiziye.
Ntabwo nzi icyo navuga neza,gusa nziko namukundaga kuburyo na buri wese atabasha kumva ariko disi nawe yanyerekaga ko ankunda,gusa ntabwo wenda byari byo koko ,kuko naje kubona ko burya uko ubona umuntu iyo agusekera akubwira ko uri mwiza ,nawe ukicinya icyara hari igihe aba agira ngo akurungurucye maze akujugunye.
Umunsi wa mbere twasohokanye nibwo twatandukanye.
Nakundaga uyu musore ku buryo mutabasha kumva,ntabwo najyaho ngo mvuge incuro twasohokanye,uburyo tukimenyana mbese tugitangira gukundana ,yambwiye ko mu byo tuzakorana guhuza ibitsina bitarimo mbere yuko tubana,icyo gihe numvishe ntunguwe kuko nacyekaga ko wenda aricyo abanza kunsaba kandi numvaga twabishwanira ntakabuza kabone n’ubwo numvaga umutima wanjye umwishimira.
namwemereye ko dusohokana,bwacyaga ari Noheli,mu byukuri ntabwo narinzi kubyina ku buryo narikwigirira ikizere ngo mpagurucye tubyinane ntasoni mbanje kugira ,ariko kandi n’ubwo ntabibabwiye mbere ,twari twasezeranye ko tunywa gacyeya maze saa tatu tukaba turatashye.
Tugezeyo twatse icyo kunywa,ntababeshye nanywaga inzoga icyo gihe kandi nawe yarabizi kuko twazisangiye kenshi,icyo gihe ni nayo nafashe ariko nari nagiye mfite umugambi wo gufata gakeya gashoboka kuko nubundi ntarinsanganywe isindwe,tumaze nk’iminota 45 yatangiye gusinda mbona tangiye kunsaba ko tubyinana,maze numva isoni dore ko ntan’inzoga nari nanyweye ngo nsinde,nabanje gusa n’uwanga maze biramubabaza ariko nsinabyitaho.
Hashize akanya yarongeye arabinsaba maze mubwira ko ntabasha kubyina kubera isoni ariko kandi musaba kugabanya inzoga kuko nabonaga ayinywa nkushaka kuyimara i Kigali,yanze kunyumva ahubwo mbona arahagurutse afata umwe mu bakobwa babyinaga aho ngaho ariko twari tunaturanye.
Nanze kubiha agaciro ariko numva nagakwiye kuba namwemereye ,ariko nawe niba yarashakaga kunyumvisha yarakabije kuko yarengeje kubyinisha uyu mukobwa mbona atangiye kumunsomera mu maso ,,maze amarira ambunga mu maso ariko mbona ntacyo bimubwiye,musabye ko twataha yarambwiye ngo ninicyure we aracyibyinira maze ampa itike,ncyeka ko ari ukunkatira cyangwa ari kubikoreshwa n’inzoga,gusa icyaje kunyereka ko byari birenze imbaraga z’inzoga n’uko bararanye n’uwo mukobwa ndetse mu gitondo twahuye n’uwo mukobwa ava aho uwo musore atuye (Geto),ubwi najyaga mu misa ya mbere.
nabwiye uwo musore ko ibyo bakoze nabimenye ,cyane ko numvaga namurakariye ,gusa icyantunguye n’uko yabyemeye ariko yanga kunsaba imbabazi nkaho ntacyabaye,natangiye gucyeka ko yambeshyaga ariko nkomeza kumutegereza ko azamvugisha,mbonye bitabaye namusabye ko twakiyunga ariko mbona ntabwo nkimushishikaje ..nyamara disi naramukundaga.
byarangiye asa n’undetse burundu,namuhamagara ntanyitabe maze ntangira gutekereza ko ariko urwanjye nawe rushonze,gusa nsinamwibagirwa,kuko naramukunze,kandi impano yampaye ndacyazifite n’ubwo we nabonye yambuye aga Chainette nari naramuhaye,mbese nabonye nkaho yanyanze burundi,ndibaza niba yarigeze anankunda bikanyobera ,ndetse hari n’ubwo nkeka ko yaragambiriye kunsambanya gusa ariko nkanga kubihamya kuko twatandukanye atarabinsaba na rimwe.
Ntamahirwe yo gukundwa na gize,uwo nahaye urukundo bwa mbere yanyiciyeho kuko yabonye abamukuriramo imyenda batazuyaje,kuko yabonye ababyinana nawe batitangiriye ,ariko disi kuba ntarinzi kubyina ntekereza bitari kumutera kunyanga,ubu ntababeshye ndicuza,nkavuga nti iyo ngihaguruka tukabyinana wenda ntiyari kunyanga,ariko se ubundi ubwo byari kuba bimuhagije? mbese ngera aho mbona ntarukundo n’ubundi abandi nkawe bafite ,ahubwo bashaka babandi bokubyinisha,bo kurarana,bo gusomagura,bo kugira gute gusa,ntabwo bashaka babandi bo gusangira umubabaro n’ibyishimo.
Nonese wowe uwo mukundana ,uzi neza ko agukunda,wasanga wenda yishimira kwakundi ujya umusoma,kwakundi ujya umwamburira,cyangwa kwakundi utajya umugora,iyo afite icyo agusabye,nsinshaka ko utamwizera ahubwo ndashaka ko umbwira uko nkwiye gufata ibi byambayeho maze ngatangira ubuzima bushya wenda nanjye nkaba nakongera gukunda.