Gusomana ntabwo bikorwa n’abantu gusa ahubwo n’inyamaswa zirabikora. Inguge, abahanga mu bijyanye n’ubumenyi bw’inyamaswa bavuga ko zisomana mu rwego rwo kwiyunga no kugaragarizanya ubudahemuka n’ubufatanye hagati yazo mu gihe ziri gukemura ikibazo zari zifitanye hagati yazo.
Byaba ari ikibazo inyamaswa ziramutse zikurusha kumenya akamaro ko gusomana no kubikora neza.
1.Agenzura ko ufite umwuka umeze neza
Kimwe mu bintu byatuma gusomana bibangamira uwo muri kubikorana, ni ukuba umwuka uri guhumeka ufite impumuro mbi. Murabizi ko hari abantu bagira impumuro mbi mu kanwa ku buryo n’iyo ari kuvuga umwegereye ushobora kumwitaza. Ni byiza ko wirinda ibiribwa bituma mu kanwa hahumura nabi igihe ugiye gusomana kuko byakwangiza iki gikorwa.
Ibyo biribwa habamo ibitunguru, tungurusumu n’ibindi bishobora gutuma usohora umwuka mubi.
2.Umubiri wawe wose awerekeze mu gikorwa
Umuhanga bo gusomana abijyamo wese atari ugukoresha iminwa gusa. Fata umugore wawe mu mayunguyungu, mu bitugu, mu biganza, umukorarakore mu musatsi cyangwa n’ahandi ariko wumve ko imibiri yanyu yegeranye kandi iri gukora igikorwa. Ushobora no kuba uretse gusoma iminwa ye ukimukira mu ijosi, amatwi, umukondo n’ahandi hatuma yumva ubushagarira bukwira umubiri wose.
3.Akoresha ururimi rwe yitonze kandi ashyiramo uburanga
Hari abantu babikora nabi agatangira gukoresha ururimi cyane gusomana bigitangira. Koresha umunwa ugenda uwubumbura gake gake, wirinda kwasama cyane, kandi usa nubumbye kugeza ibintu bigeze aheza ubone gukoresha n’ururimi. Igihe rero ukoresha ururimi, rutware gake cyane kandi nturugeze kure. Rukoreshe neza wirinde ko gusomana bihinduka kurigata umuntu muri kubikorana.
4.Asohora umwuka muke
Iyo abantu bari gusomana hari ubwo amazuru aba yegeranye ku buryo ushobora guhumeka wahagira kandi usohora icyuka cyinshi bikabangamira uwo muri gukorana igikorwa. Ni byiza ko usohora akuka buke buke ku buryo utamuzibiranya ngo nawe umubuze guhumeka.
5.Ntabwo asoma umukunzi we gusa ari uko bagiye guhuza igitsina gusa ahubwo gusomana kenshi nk’ikimenyetso cy’urukundo bafitanye.
6.Iyo asomana ntabwo yishyiramo ibitekerezo byinshi byo gusomana nka kanaka yabonye cyangwa yumvise. Asoma umukunzi we mu buryo busanzwe kandi bworoshye akwereka ko ugukunze.
7.Mbere y’uko asoma umukunzi we agomba kumenya niba abishaka.Ashobora kubimusaba cyangwa ukareba ibimenyetso byerekana ko agushaka nko kuba arimo kukwegera cyane cyangwa akumwenyurira k’uburyo ubona ko agukunze.
8.Ntagatamira umunwa wose w’umukunzi we. Abagore ntibakunda umuntu ubasoma ku buryo iminwa itoha cyane.
9.Ntagakomeza iminwa ye areka iminwa yoroshye. Ntafunga iminwa ye iminwa ye iba yoroshye, yirekuye kandi ishimishije, igutegereje.