Umunyamidelikazi abenshi muzi nka Kate Bashabe ubusanzwe yitwa Bashabe Catherine ndetse n’umwe mu bakobwa hano imbere mu gihugu bafite ibikorwa byivugira birangajwe imbere n’inzu y’imideli yitwa ‘Kabash Fashion House’. Uyu munsi YEGOB yaguteguriye ibintu 5 ushobora kuba utaramumenyeho.
- Muri Nyakanga 2016 Kate yafungiwe kuri Station ya Polisi i Gikondo bimenyekana bitangajwe n’ikinyamakuru igihe ,icyo gihe yarakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa, bivugwa ko intandaro ya byose yari konti ya Instagram yafunguwe n’umuntu utaramenyekana, ikwirakwiza amafoto y’uyu mukobwa ikanavuga amazina y’abagabo yaryamanye na bo, abo mu Rwanda no mu mahanga, icyo gihe rero ngo yari yakubise abakobwa babiri yacyekaga.
2. Kate Bashabe uherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 26, yabaye Miss MTN mu mwaka wa 2010 ndetse no muri 2012 aba Nyampinga wa Nyarugenge.
3. Kate Bashabe yize APRED i Ndera,Gasabo-Kigali
5. Kate yavuzweho kuba mu rukundo na Meddy icyo gihe bikaba byatewe n’uko Kate yagiye muri Rwanda Cultural Day i San Francisco ,aha ninaho yahuriye na Meddy mu kabyiniro ndetse yaje kumuha impano y’umwambaro (byinshi kuri uyu mwambaro bisome hano )