Burya abagabo si bo bagira ibyo bakunda ku bagore gusa, ahubwo hari n’ibyo abagore bakunda ku bagabo, aho usanga hari bimwe na bimwe bahuriyeho. Nibyo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru:
Abagore bakunda umugabo utabaca inyuma
Ni ukuvuga igihe cyose umugore abonye ibimenyetso bimugaragariza ko umugabo ashobora kuba amuca inyuma, ntibimushimisha. Aha twavuga nk’igihe umugabo ahora atanga ingero ku bandi bagore, abwira umugore we imyambarire y’abandi, imisatsi, uko abandi bagore bafata abagabo babo neza, bigatuma umugore atekereza ko umugabo amuca inyuma. Ibi rero abagore ntibabikunda na gato, niba wajyaga ubikora utabizi cyangwa se ubizi ariko utazi ko ari bibi wisubireho.
Abagore bakunda umugabo ubitaho (ubatetesha)
Bakunda umugabo ubitaho igihe cyose bari kumwe. Ibi ni ibintu bishimisha abagore cyane kuko iyo umugabo yeretse umugore ko amukeneye cyangwa ko ashaka kuba hamwe nawe, bituma umugore nawe akora ibishoboka byose ngo ashimishe umugabo we. Niba utabikoraga, gerageza ujye wereka umugore wawe ko umwitayeho ndetse ukeneye n’ibiganiro bye kuko abagore barabikunda cyane. Ikintu gishimisha umugore cyane ni ukumva umugabo ahora amubwira ko amukunda.
Abagore bose bakunda umugabo ubatetesha ubabwira amagambo meza.
Abagore cyangwa abakobwa ntibakunda umugabo utababwiza ukuri. Kuko iyo umugabo amubwiye cyangwa akamwizeza ikintu runaka, umugore we arabizirikana, ahubwo agasigara areba niba koko ibyo wamubwiye ari ukuri. Iyo asanze uri umugabo uvuga amagambo menshi ukagera aho wibagirwa ibyo wamubwiye ntashobora kukugirira icyizere, kabone n’iyo wamubwira umwizeza ko wisubiye ho ntashobora kukwizera.
Abagore bakunda umugabo ubaha impano zitunguranye (Surprise)
Bikundira umugabo ubaha kado (Impano, gift), bituma umugore agirira umugabo icyizere gihambaye, kuko aba abona ko umugabo aho ari hose amutekereza.
Abagore bakunda umugabo ubitaho (ku bwiza)
Bikundira umugabo ubitaho ku bijyanye n’ubwiza. Ni ukuvuga ko umugore wese aho ava akagera akunda umugabo umenya ko umugore akeneye kwambara neza, gukoresha umusatsi, ndetse no kumenya ko abana nabo bagomba gusa neza. Nk’uko bakunze kubivuga ko urugo rugaragarira ku mugore.
Abagore bakunda umugabo ubabwira neza (ubasingiza/imitoma)
By’umwihariko umugore iyo umugabo amubwiye nabi ahita yibwira ko umugabo abikoreye impamvu. Nk’uko abagore ari abantu basesengura cyane kandi amaranga mutima yabo akaba aba hafi cyane, iyo umugabo amubwiye nabi yibaza ko hari abandi abwira neza, kuko niba atamubwiye neza ari uwo bashakanye nta n’undi yabwira neza.
Abagore bakunda umugabo utabavunisha
Igihe cyose umugabo abwira umugore we ko imirimo y’urugo ari iye cyangwa ngo gahunda zimwe na zimwe zireba umugore gusa ntabwo ari byiza kuko bibangamira umugore cyane. Aha twavuga nk’aho umugabo ahora abwira umugore ko abana ari abe, igihe umugore atari mu rugo kandi umugabo ahari ; akaba atabwira umukozi ngo akorere abana isuku, ahubwo umugore yataha akamubwira ngo reba uko abana bawe basa, umaze iki ? Niba rero uri umugabo ukaba wajyaga ubikora wumva ko uri mu kuri, gerageza ubigabanye kuko abagore babyanga urunuka.