Hari abantu benshi bamara umwanya munini ku mbugankoranyambaga bashaka urukundo cyangwa umuntu ukwiye, gusa abahanga bavuga ko gushakira umukunzi kuri interneti bishobora kugukururira kwiheba, uburakari, no guhangayika
Hariho ibyiza nibibi byo gukoresha porogaramu bashakiraho abakunzi; uyu munsi rero turareba ibibi bituruka mu gushakira umukunzi kuri interineti.
1. Kwisuzugura.
Uko usaba urukundo abo muhura kuri interineti bakakwanga cyangwa bakakubloka bishobora kugutera kwiheba no kwibaza ku gaaciro kawe. Ibi cyane cyane abakobwa bituma bumva ko atari beza ariyo mpamvu ntawubakunda.
2. Kugaragaza uko utari
Kumbuga nkoranyambaga, hariho abanyabinyoma bagaragaza isura itari iya nyayo. Usanga hashyirwaho imyirondoro idahuye n’umuntu nyirizina, uburebure, imiterere, ndetse bashobora kukwizeza ubukwe cg ko muzabana kandi ari ibinyoma.
3. Ibyago byinshi byo guhura n’abahohotera.
Guhura n’abantu mutaziranye kuri interineti bizana ibyago byinshi. Mugihe amaherezo uzahura nabo, urashobora gufatwa kungufu, guhohoterwa, gukubitwa, cyangwa gushimutwa.
4. Kwiheba n’agahinda gakabije
Kubengwa cyangwa guhura nabantu batagushimishije birashobora kugutera kwiheba mu buzima bw’urukundo bikakubabaza cyane.
5.kubura amahitamo
Porogaramu yo gukundana iguha amahitamo atandukanye. Ibi bisa nkibintu byiza, ariko kurundi ruhande, umuntu abura amahitamo kubera umubare mwinshi w’abamusaba urukundo.
6. Kubangamira imibereho
Kubera umubare munini wabantu ushobora guhura nabo kuri interineti, kuba imbata za porogaramu zo gukundana birashobora gutuma wirinda gusohokana ninshuti no guhuza nabandi bantu. Niba ukomeje gutya, usa nk’uba mu bwigunge.