in

Ngibi ibigutegereje niba ukunze kurwara umutwe ukabije

Usanga abantu bataka cyane ko barwaye umutwe ariko batazi impamvu ibitera gusa abahanga bavuga ko umutwe ukabije ushobora gushyira ubuzima bwumuntu mukaga.

Mu gihe umutwe wanze gukira akenshi uzana izindi ndwara zitandukanye zirimo indwara ya “Stroke”, “Tumor” na “Blood Clot” gusa ntabwo bikunda kubaho ku muntu wese, bikunda kuba ku bantu bakora imirimo myinshi itabaha kuruhuka nk’uko tubikesha Ikinyamakuru OperaNews.

Abantu bakwiriye kumenya neza ko umutwe wabo ukeneye gutuza no kuruhuka bihagije, ndetse bakawitaho cyane bigendanye n’ibikorwa bakora kugira ngo batawubangamira ubuzima bwite bukabigiriramo ingaruka.

Hari abatumva neza impamvu itera kurwara umutwe, ndetse hari n’ubwo uzajya kwivuza ntibabashe kubona neza icyo urwaye nyamara wowe uri kuribwa, nk’uko twabivuze haruguru. Imitsi yo mu mugongo ndetse n’ubwonko, byose byihuriza mu mutwe. Imitsi nayo ishobora gutera uburwayi bw’umutwe ukabije mu gihe iri kukurya.

Basoza batanga inama ko umuntu akwiye kuruhuka bihagije kugirango yirinde kuribwa umutwe ndetse yakumva bikomeye akegera abaganga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bikira Maria yongeye kwigaragaza na none

Iyi niyo foto y’umwaka! Fofo wo muri Papa Sava yerekanye ifoto ye y’umwaka aho yari kumwe n’umusore