in

Ngayo amakipe 5 ari guhabwa amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona yo mu Rwanda

Kuri ubu shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda iri mu karuhuko nyuma yo kurangiza igice cya mbere (phase aller) bakaba bategereje kujya mu gice cy’imikino yo kwishyura.

Mbere y’uko iki gice gutangira, abantu benshi bari kugenda bagaba igikombe mu buryo bugiye butandukanye.

Kuri ubu tugiye kukubwira amakipe atanu ahabwa amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Izo kipe ni; As Kigali iyoboye shampiyona mu buryo bw’agateganyo, Kiyovu Sports yagaruye Mvukiyehe Juvenal wari wareguye, Apr Fc ifite ibikombe byinshi bya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, Rayon Sports ikumbuye guterura igikombe cya shampiyona na Gasogi United iri gushaka igikombe cya mbere cya shampiyona.

Aya mahirwe azatangira kuyoyoka cyangwa kwiyongera tariki ya 20 Mutarama 2023 ubwo shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda izaba igarutse.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Reagan Rugaju yaraye asekeje abantu mu gitaramo cy’urwenya imbavu zirahindukira (Amafoto)

Tomclose yasamiwe hejuru n’abamukurikirana nyuma y’itangazo yari ashyize hanze