in

NDASETSENDASETSE YEGOKOYEGOKO NdabikunzeNdabikunze

Ngaya amakosa abakobwa benshi bakoreshwa n’urukundo bakicuza nyuma.

Romantic moments. Young african american couple lying in bed together and looking to camera, top view

Urukundo hamwe barwita ubusazi kuko hari igihe rutuma umuntu yirenga agatangira gukora ibintu bidasanzwe. Iyi nkuru ikubiyemo bimwe mu bintu abakobwa bakora kubera urukundo nyamara bishobora kubicira ahazaza bakaba bakwicuza.

1.Kurara ku musore : Bamwe mu bakobwa bizera abasore kugeza ubwo bashaka ikinyoma babeshya ababyeyi kugira ngo bage kurara ku musore igihe yibana. Ibi ni amakosa kuko bishobora kukwangiriza ahazaza.

2.Kurwanya umuryango wawe kubera urukundo : Ni amakosa kwihutira kwiteranya n’ umuryango wawe kubera umusore mukundana kuko akenshi uwo musore ntabwo aba akwifuriza ibyiza kurenza ibyo umuryango wawe ukwifuriza.

3.Gukunda umusore kandi gukunda Imana byarakunaniye : Niba udafitanye umubano n’ Imana ikiza waba uretse kugirana urukundo n’ umusore ngo umwemerere ko uzamubera umugore. Kugirana umubano n’ Imana abagabo bamwe babibona nk’ ikimenyetso cy’ uko witonda kandi witwara neza.

4.Kohereza umusore amafoto y’ ubwambure : Bijya bibaho ko umukobwa akunda umuhungu akamwimariramo ku buryo icyo uwo musore amusabye agikora. Bamwe mu bakobwa bajya boherereza abasore amafoto yabo bambaye ubusa cyangwa bakifotozanya bambaye ubusa ariko iki ni kimwe mu bintu bishobora kwagiza ahazaza hawe igihe uwo musore yashyira hanze ifoto yawe wambaye ubusa hari amahirwe menshi byakwimisha mu buzima bwawe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda: Umugabo Wange Yarongorwaga N’abagabo Bagenzi Be/Yadutaye Imyaka 6 Ari Muribyo

Ku myaka 23 y’amavuko Super Manager arahatanira ikamba rya Mr Rwanda.