in

NDASETSENDASETSE YEGOKOYEGOKO

Ku myaka 23 y’amavuko Super Manager arahatanira ikamba rya Mr Rwanda.

????????????????????????????????????

Gakumba Patrick uzwi cyane nka Super Manager yatunguye benshi yiyandikisha mu irushanwa ryo gutoranya umusore mwiza mu Rwanda rizwi nka ‘Mister Rwanda’. Uyu musore ugaragara nkukuze, yashimangiye ko afite imyaka 23 yonyine kandi imwemerera guhatana muri iri rushanwa.

Mu gihe abasore bifuza guhatanira ikamba rya Mister Rwanda bakomeje kwiyandikisha, iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere ryatangiye kuvugisha benshi.

Kimwe mu biri kugarukwaho cyane kuri ubu n’umusore Super Manager wamaze gutangaza ko nawe yiyandikishije muri iri rushanwa ndetse afite icyizere cyo kuryegukana.

Mu kiganiro Showbiz Trends gitambuka kuva kuwa Mbere kugera kuwa Gatandatu kuri BTN TV, uyu musore yahamije ko yamaze kwiyandikisha mu bahatanira ikamba rya Mister Rwanda ndetse yiteguye kwemeza abo bazahatana bose. Ati “Ahubwo ntiyandikishije sinzi uko iyo rushanwa ryaba rimeze”.

Ku kijyanye n’imyaka 23 yavuze ko afite ubwo yiyandikishaga, uyu musore yashimangiye ko ariyo myaka ye ahubwo nuko abantu batari babizi.

Ati “Ndi umwana, mfite imyaka 23 nayo nzayuzuza neza ku itariki ya 1 Gicurasi 2022, indangamuntu yanjye nibwo bwa mbere niye kuzayerekana. Ndumva mfite icyizere 100% cyo kuzegukana iri kamba kuko nabo tuzahatana barabizi”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngaya amakosa abakobwa benshi bakoreshwa n’urukundo bakicuza nyuma.

Ifoto ya kera ya Alpha Rwirangira ari kumwe na Tidjara Kabendera