in

Ngaya amagambo wabwira uwo wihebeye akamurutira ayo yigeze kumva

Hari amagambo ari ingenzi ,ushonora kubwira uwagutwaye umutima akumva ko wamwihebeye.Aya ni amwe muri menshi wakoresha akamubera impamba y’ibihe byose.

1.Umfatiye runini.

Mu buzima bwa muntu akenera umufasha mu buzima bwa buri munsi, umuntu ubana n’abantu benshi mu buzima, afashwa n’abantu benshi kandi bakomeye.

Ngaho rero ibaze umuntu kugutoranya mu bandi benshi bamufasha cyangwa bamuba hafi akakubwira ngo umufatiye runini muri make ½ cy’ubuzima bwe ni wowe umugize.

2.Uri uw’agaciro kuri njye

Ubusanzwe tuzi ko ibyo twagereranya nk’iby’agaciro ari zahabu n’ifeza wenda rimwe na rimwe hakaza n’amaafaranga menshi. Ibaze rero umuntu akubwiye ko uri uw’agaciro kuri we byaba biryoshye kubyumva kurusha uko yakubwira ngo ndagukunda.

3.Nkwibonamo:

Ibaze uhuye n’umuntu akakubwira ngo nkwibonamo, urumva ukuntu byaba bimeze bishatse kuvuga ngo iyo akubonye aribona nkuko nta wakwiyifuriza ibibi

4.Aho uzaba hose nzaba ndi kumwe nawe

Wari wabwirwa iri jambo ngo wumve ukuntu riryoha? Si ugupfa kurivuga gusa kuko riraremereye, Kumva umuntu umubwiye ngo nzaba aho uzaba uri hose n’iby’agaciro gakomeye by’umwihariko ku bantu bakundana.

Ni byiza kuribwira umukunzi wawe kenshi muri ahantu hatuje, mwishimye atari mu bibazo kugirango adakeka ko ari bya bindi bisanzwe byo kwihanganisha uwagize ibibazo wese

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bwa mbere kuva isi yaremwa umukobwa yakoze ibidasanzwe ubwo umusore bakundana yamusabaga ko yazamubera umugore | Abantu barumiwe (video)

Amafoto: Yagizwe igicibwa kubera ibyo yakoze