Amagambo waramutsamo umukunzi wawe mu gitondo ukibyuka akamunezeza cyane, maze akamutera kwirirwana umutima mwiza ndetse n’umunezero:
1. Ndagukumbuye.
Ni byiza ko umuhungu ukunda ahangayikishwa n’uko utari iruhande rwe. Ni na byiza kumenya ko umuhungu mukundana akwifuza iruhande rwe. Mu by’ukuri si uko ushaka ko ababara ariko kandi ni byiza mu rukundo, bituma wumva ukunzwe kandi ko uri uw’ingenzi muri byose atunze.
Umuhungu uzindutse kare ntatekereze akazi, abo bararanye mu rugo, ntahite ateganya gahunda ye yumunsi cyangwa ibindi bimushishikaje ahubwo akabyuka atekereza wowe, agukumbuye, ni ikimenyetso cyuko agukunda. N’ubwo mwaba mwari kumwe nimugoroba, kukubwira ko agukumbuye muri icyo gitondo ni ikimenyetso cy’uko adashaka kukubura na gato. Ubutumwa nk’ubu buraryoha kandi butuma umukunzi wawe yirirwana ibyishimo na we akarushaho kugukumbura.
2.Waramutse umwiza wanjye
Ibi birumvikana neza, ntibikeneye igisobanuro. Nta wutakifuza gukanguka ngo asange ubu butumwa muri telefoni ye. Nta wutakwishimira ko hari uwamufashe nk’umuntu we mwiza kurusha ibindi byose muri icyo gitondo. Iyo bivuye ku muhungu ukunda rero byo biba akarusho.
3.Iyi filimi/ iyi ndirimbo yatumye ngukumbura nimugoroba.
Mukobwa, niba ubonye ubu butumwa muri telefoni yawe, ni ukuvuga ko n’ubwo utari kumwe n’umusore mukundana, n’ubwo yari mu bindi bintu bidafite aho bihuriye n’urukundo mufitanye, ariko wagumye kwiganza mu bitekerezo bye. Ni ikimenyetso cy’uko akwitaho cyane.
Ubu ni ubutumwa bugaragariza umukobwa ko n’ubwo mwaba mutakiri kumwe, atajya akuva mu bitekerezo. Ni ikimenyetso cy’uko umukunda kandi ufata umwanya munini umutekerezaho. Ni ikimenyetso cy’uko aza imbere mu buzimba bwawe mu bintu byose waba urimo ukora, utekereza cyangwa uteganya gukora. Ni ukuvuga ko ikintu cyose yaba arimo ahita agihuza nurukundo mufitanye bityo agakumbura umukobwa yihebeye.
4.Iyo mba nkangukiye iruhande rwawe.
Umukobwa wohererejwe ubu butumwa bumugaragariza ko umuhungu atishimiye aho ari mu gihe atari kumwe na we. Ni ikimenyetso cy’uko umuhungu wihebeye n’ubwo yaba yaryamye mu gitanda cyiza ate mutari kumwe, ntacyo byamumariye. Icyakamubereye cyiza ni ukuza akaba aho uri mukaba mukangukanye. Bigaragariza umukobwa ko wamwihebeye kandi udashaka ko hashira n’isegonda mutari kumwe.
5. Uri mu bitekerezo byanjye mukunzi, ubu ndakangutse.
Nta kintu cyiza nko kumenya ko umukunzi wawe, agikanguka, agukangukanye mu bitekerezo. Ni ikimenyetso cy’uko atajya arekera kugutekereza n’ubwo yaba asinziriye kubera ko uri muri we na we akaba muri wowe. Ni byiza kandi kumenya ko ari wowe uganje mu bitekerezo bye, ukaba wihariye umwanya munini mu byo atekereza. Ni ha handi ateganya byinshi ariko na we akagushyira mu mishinga ye.
6.Ndakwizera
Iyo uwo umusore mukundana akwandikiye ko akwizera aba akugaragariza ko agushaka buri gihe ukamubera inkoramutima ndetse kwizera n’ikintu cyiza cyane kuko kirema imbaraga utari ufite bityo rero nibyiza cyane kugirana icyizere mu rukundo rwanyu kandi bishimisha abakobwa kuba bagirirwa icyizere aho kubafata nk’aba bihemu. Iri Jambo ndakwizera rinezeza abakobwa cyane
7.Uhora uri mwiza cyane n’ubwo ntakubona nonaha.
Nta mukobwa udakunda kubwirwa ko ari mwiza. Ariko kandi mukobwa, menya ko uko wakiriye ubu butumwa atari ko buri wese abwakiriye buturutse ku mukunzi wawe. Hari impamvu yaguhisemo adateze gutezukaho. Ni uko azi ko uri mwiza. Azi ko yaba akureba cyangwa atakureba uri mwiza. Ntabwo aba abivuze agendeye ku buryo atekereza ko umeze muri icyo gitondo, aba abivuze ashingiye ku bwiza yakubonanye kuva ku munsi wa mbere mujya mu rukundo. Ubu uri mwiza ibihe byose imbere ye yaba akubona cyangwa atakubona.