Dore amagambo aryoshye cyane wabwira umukobwa/umugore ukunda maze akarushaho kuryoherwa n`iyi minsi mikuru bitagusabye gutanga ibya Mirenge:
1.Nta mpano zindi nkeneye, kuko wambereye impano iruta izindi umuntu ashobora guhabwa. Nta cyandutira kuba hamwe n`uwo nkunda. Iminsi mikuru myiza nshuti.
2.Kukwifuriza ibyiza mbiherekeresheje utubizu twinshi; Kuba ngukunda birampagije. Noheli nziza n`umwaka mushya muhire mukundwa.
3.Guhorana nawe birandyohera cyane ariko by`umwihariko gusangira nawe ibyiza bya Noheli n`ubunani. Ndagukunda cyane.
4.Iminsi mikuru irandyohera cyane . Nishimira ko mfite umuntu umpora iruhande akankunda kandi akampa agaciro.Nanjye ndagukunda kandi nkwifurije iminsi mikuru myiza.
5.Imana Irankunda cyane kuko yampaye umuntu unkunda kandi akaba igice cy`ubuzima bwanjye. Uwo muntu udasanzwe ni wowe! Nkwifurije Noheli nziza.
6. Ndi umunyamahirwe ukomeye kuko mfite umuryango n`inshuti, ariko by`umwihariko nkagira umukobwa mwiza nkawe unkunda. Nkwifurije Noheli nziza.
7. Nta muhungu mu Isi undusha kubaho nishimye kuko ntawe undusha gukunda umukobwa mwiza nkawe. Warakoze kunkunda no kuguma hafi yanjye. Iminsi mikuru myiza.
8.Sinakagombye kubisubiramo kuko mbivuga kenshi, ariko ndifuza ko umenya neza ko uri ikibasumba mu bakobwa kandi ko ari wowe washoboye kumfatira bugwate mu mutima wawe. Nkwifurije kuryoherwa n`iminsi mikuru.
9.Nari naragusezeranije kuguha impano y`iminsi mikuru ariko ntibinkundiye. Urukundo ndimo ngukunda sinabona impano bihura. Keretse gukomeza kugukunda ndumva aribyo nguhayemo impano. Noheli nziza n`umwaka mushya muhire.
10.Urukundo ni impano ituruka mu ijuru ariko rukarushaho kuryoha iyo nkumva mu maboko yanjye. Ndagunda kandi cyane. Nkwifurije iminsi mikuru myiza.