in

Ngaba abanyamakuru bakunzwe cyane mu myidagaduro mu Rwanda.

Uyu munsi tugiye kurebera hamwe urutonde rw’Abanyamakuru 10 bakunzwe cyane ndetse bavuga rikijyana mu myidagaduro yo mu Rwanda.

10Iradukunda Michelle

Uyu mutegarugori w’ijwi ryiza na we yamenyekanye cyane ubwo yakoreraga Radio Isango Star yaje kuyivaho yerekeza kuri RBA kuri ubu akaba ari umuyobozi mukuru wa Magic FM, akora ibiganiro bitandukanye kuri iyi radio.

09. Mbabazi Gerard

Uyu na we ni umunyamakuru w’umuhanga yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, kuri ubu akora ibiganiro bitandukanye kuri RBA.

08.Ndungutse Epa

Uyu na we ni umunyamakuru wa Radio Rwanda ukunzwe mu biganiro birimo Amahumbezi na Samedi Detante, aho akunze kuzamura impano z’abahanzi batandukanye.

07.Anitha Pendo

Uyu munyamakurukazi na we abimazemo igihe kinini, kuri ubu akorera RBA mu biganiro bikunzwe cyane. Uyu kandi ni Umushyushyarugamba akaba n’umu DJ w’umwuga, ubusanzwe ni mama w’abana babiri b’abahungu yabyaranye na Nizeyimana Alphonse wabaye umuzamu mu makipe arimo Rayon Sports.

06.Nyarwaya Innocent Yago

Uyu munyamakuru wakoreye ibitangazamakuru birimo Goodrich TV, Radio & TV10, arakunzwe cyane aho afite abantu barenga ibihumbi 250 bamukurikira ku rukuta rwa Instagram ndetse Youtube Channel ye ni imwe muri eshatu za mbere zikomeye mu gihugu, akunda gufasha abantu benshi baje bamugana.

05.Murungi Sabin

Uyu munyamakuru amaze imyaka irenga 10 mu mwuga, aho yakoreye ibinyamakuru bitandukanye.kuri ubu akorera ikinyamakuru cyandika no kuri Youtube akunda gufasha abantu batandukanye ndetse no kubakorera ubuvugizi.

04.Sandrine Isheja Butera

Uyu munyamakurukazi yakoreye Radio Salus, Isango Star, KFM, kuri ubu akorera Kiss FM, aho ikiganiro akora cya mu gitondo kiri ku isonga mu biganiro bikurikirwa cyane mu gihugu.

03.Murindahabi Irene

Uyu munyamakuru na we arakunzwe cyane, aho yamenyekanye ku bitangazamakuru binyuranye, kuri ubu ni umunyamakuru wa Isibo TV ndetse akaba ari umwe mu bayobozi ba Youtube Channel yitwa , ibi abifatanya no kuba ari Manager w’abahanzi b’abahanga cyane aribo Niyo Bosco ndetse n’itsinda rya Vestine & Dorcas rikora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

02.Lucky Nzeyimana

Ni umunyamakuru ubimazemo igihe kinini, aho yamenyekanye kuri Radio Isango Star, City Radio, Royal TV, kuri ubu akorera Televiziyo Rwanda ndetse akaba ari umwe mu bashyushyarugamba bakunze kwifashishwa mu birori bitandukanye mu Rwanda.

01.Nizeyimana Philbert (Phil Peter)

Byakugora kubona umuntu ukora ibintu birenze bitatu kandi akabikora neza, uyu rero uretse kuba ari umunyamakuru w’igihangange kuri Isibo TV, ni umu DJ w’umwuga, akaba umushyushyarugamba ndetse ni umuhanzi ukwunzwe cyane mu ndirimbo nka Amata yafatanyije na Social Mulla na Bimpame yakoranye na Marina, uyu musore kandi yamaze kwinjira mu mwuga wo gukina Filime Nyarwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nakumiro!! Mukarere Ka Bugesera Inka Zimaze Iminsi 3 Zifunze. Menya Icyo Zizira

Umugore utagira amabere akomeje kwibazwaho||menya ibyamubayeho.