in

Umugore utagira amabere akomeje kwibazwaho||menya ibyamubayeho.

Abantu batandukanye bibazaga ku cyabaye ku mugore utagira ibere na rimwe mbese wimereye nk’abahungu. Ubuzima bwe burababaje.

Yitwa Carine Vincent afite imyaka 41 akaba akomoka mu Bufaransa. Yavutse ameze nk’abandi bakobwa mu gihe cy’ubwangavu atangira gupfundura amabere arakura mbese nk’abandi bakobwa bose arashaka arabyara, aranonsa. Muri Nyakanga mu 2018 ni bwo yarwaye Kanseri maze ifata ibere rye ry’ibumoso. Yagize ubwoba ariheba atekereza ko agiye kubura ubuzima yishwe na Kanseri kuko na murumuna we witwa Aînée yari yarahitanywe na Kanseri y’ibere afite imyaka 39.

Nyuma yo kugira ubwoba bwinshi yafashe umwanzuro wo kujya gushiririza amabere ye yose kugira ngo kanseri idakomeza kukura ikamuhitana. Nyuma yo kwishiririza nibwo amabere ye yose yahise arigita aragenda kuko imisemburo yose ituma abaho yahise yangirika nk’uko yabisobanuye mu byo yanditse muri Magasine yitwa Rose Up. Hari aho yagize ati; “Amabere yanjye yahise agenda ntiyongera kuba ayaNjye”.

Uyu mugore ufite abana yakomeje avuga ko yahisemo kuramira ubuzima bwe maze abashiririza imisemburo y’amabere akagenda burundu aho kugira ngo yicwe na Kanseri y’ibere yahitanye umuvandimwe. Ubu buryo bakoresheje bashiririza amabere ye mu rurimi rw’igifaransa babwitwa “Reconstruction à plat”. Urubuga fr.yahoo.com ruvuga ko nyuma yo gukorwa buriya buryo mu masaha 72 yabonaga amabere ye akiriho ariko ameze nk’adafite ubuzima, yamaze iminsi 15 kwa muganga yitabwaho nyuma yaho arataha ariko amebere agenda arigita burundu ubu ntiwapfa kumenya ko yayigeze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngaba abanyamakuru bakunzwe cyane mu myidagaduro mu Rwanda.

Gikondo: impanuka ikomeye ihitanye umusaza.