in

Neymar ukomeje kujya mu mazi abira ubu yitabye urukiko muri espanye ku byaha ashinjwa

Uyu mukinnyi kuri ubu ukinira ikipe ya Paris Saint germ (PSG ) yo mu gihugu cy’u bufaransa akomeje kuburana ku byaha ashinjwa by’uburiganya no kunyereza imisoro.

Iki cyaha akomeje gukurikiranwaho kimaze imyaka hafi icumi ubu buriganya no kunyereza imisoro akaba abishinjwa bivugwa ko ibi byabaye mu gihe yavaga mu ikipe ya Santos yerekeza muri FC Barcelona mu mwaka wa 2013.

Neymar ibi byaha akomeje gushinjwa bimuhamye yahanishwa gufungwa imyaka ibiri muri gereza akana I wa ihazabu y’amafaranga miliyoni 10 z’amayero.

Biteganyijwe ko uru rubanza ruzamara igihe kingana n’ibyumweru bibi kandi akaba aregerwa hamwe n’abayobozi bakomeye ba Fc Barcelona bamugize icyo gihe.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakunzi b’umuhanzi Marina yabatangarije impamba abafitiye

Benzema abaye uwa mbere utwaye ballon d’or ntawe bahanganye