in

Neymar Jr yongereye amasezerano muri Santos: “Hano niho inzozi zanjye zizasohorera”

Neymar Jr, rutahizamu w’imyaka 33 ukomoka muri Brazil, yongeye amasezerano y’amezi atandatu mu ikipe ya Santos FC, azamugeza mu Ukuboza 2025. Ibi byemejwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuri uyu wa 24 Kamena 2025.

Uyu mukinnyi wari umaze igihe kitari gito yarahuye n’imvune no guhagarika amasezerano ye na Al Hilal yo muri Arabia Saudite, yagarutse muri Santos mu kwezi kwa Mutarama 2025 mu rwego rwo kongera kugarura ikizere, kongera imbaraga no kongera kwigarurira imyanya mu makipe akomeye yo ku mugabane w’u Burayi. Yari yasinye amasezerano y’amezi atandatu gusa, ariko nyuma y’imikino 14 yakiniye Santos, aho yatsinze ibitego 3, ubuyobozi bwayihisemo kongera kumwizera.

Akimara gushyira umukono kuri aya masezerano mashya, Neymar yavuze ko Santos atari ikipe gusa ahubwo ari “urugo, imizi, amateka n’ubuzima” bwe. Yagize ati: “Nari hano ndi umwana none nabaye umugabo. Hano niho nshaka kuzuriza inzozi zanjye zabuze mu mwuga wanjye, kandi nta kintu kizabimbuza. Aho byose byatangiriye ninaho bitazarangira.”

Neymar yasohotse bwa mbere muri Santos mu 2013 yerekeza muri FC Barcelona, aho yitwaye neza, atsinda ibitego 136 mu mikino 225. Kugaruka kwe muri Santos bifatwa nk’amahirwe mashya yo kongera kugaragaza impano ye no gukomeza guharanira gusubira mu ikipe y’igihugu ya Brazil yitegura igikombe cy’Isi cya 2026.

Uyu mukinnyi aritezweho gufasha cyane Santos muri shampiyona ya Brazil (Brasileirão), aho ikipe ikomeje guhatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Karol G ashyize ahagaragara “Tropicoqueta” Umuziki wuje amateka, ishema n’umuco w’abagore

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO