in ,

Neymar arashinjwa gukora igikorwa kigayitse gishobora kumuterenya bikomeye n’abakinnyi ba PSG

Rutahizamu w’ikipe ya Paris Saint Germain, Neymar Jr ukomeje kuvugwa kutumvikana n’umutoza wayo Unai Emery arashinjwa gukora igikorwa kigayitse gishobora gutuma ashanwa n’abakinnyi ndetse n’abafana ba PSG.


Nkuko ikinyamakuru Sport cyo muri Espagne cyabitangaje ngo Neymar yaba yaranze gukina umukino uherutse guhuza ikipe ya PSG na Angers wabaye muri weekend yashize.
Ibi ngo Neymar akaba yarabikoze bitewe ahanini n’umwuka mubi uri hagati ye na Unai Emery ndetse kandi ngo akaba yarasanze championat y’abafaransa ariyo Ligue 1 amakipe menshi akina umupira wo ku rwego rwo hasi, ku bwizo mpamvu akaba ngo azajya ahitamo imikino akina niyo adakina ngo kugirango arusheho kwita kuri Champions League.
Ubusanzwe ikipe ya PSG yo ikaba yari yaratangaje ko Neymar atakinnye umukino wa Anger kubera ikibazo cy’imvune gusa iyi nkuru ya Sport ibaye ari ukuri ikaba ntakabuza byamuteranya n’abandi bakinnyi bakinana muri PSG ndetse n’abafana bayo.

https://www.youtube.com/watch?v=65w0vwGx8HA

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Social Mula n’umugore we bongeye gushimangira ko urwo bakundana rwarenze igipimo

Nyuma yo gukundana na Mario Balotelli, umunyarwandakazi Fanny Neguesha ari mu rukundo n’umukinnyi ukomeye mu Bwongereza