in ,

Social Mula n’umugore we bongeye gushimangira ko urwo bakundana rwarenze igipimo

Umuhanzi Social Mula yizihije isabukuru y’imyaka 25 y’amavuko aho yatunguwe n’umugore we n’umwana we, w’umuhungu.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Social Mula byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu taliki 8 Ugushyingo 2017.

Social Mula yatunguwe n’umugore we babana ndetse banafitanye umwana umwe w’umuhungu bise Owen, aho uyu mugore yagaragaje amarangamutima ye akavuga urwo akunda Social Mula ndetse ahamya ko yuzuye ibyishimo kuri uyu munsi udasanzwe bizihije barikumwe.

Ibi birori byari byatumiwemo inshuti za hafi z’uyu muhanzi ndetse n’abakunzi b’umuziki we.

Social Mula ni umwe mubahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda, yamenyekanye ku ndirimbo yise abanyakigali, kuri ubu afite indirimbo zikunzwe harimo iyo yise “ku ndunduro” Amahitamo, Super Star nizindi zikunzwe n’abatari bake.

 

 

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Victor Rukotana ft. Uncle Austin – MAMA CITA

Neymar arashinjwa gukora igikorwa kigayitse gishobora kumuterenya bikomeye n’abakinnyi ba PSG