in

NESA yatangaje uko kurekarama bigomba gukorwa nuko guhindurira umwana ikigo bigomba gukorwa

Umuyobozi mukuru wa NESA avuga ko iyo umunyeshuri atishimiye ikigo yashyizweho, bisaba gukoresha uburyo bwabugenewe mu kujurira, hakurikijwe impamvu zumvikana.

Asaba ababyeyi kutajya ku bigo by’amashuiri gusabira abana babo imyanya, kuko bikorwa gusa na NESA, kandi ko nta muyobozi w’ishuri wemerewe gutanga umwanya bitanyuze muri ubwo buryo kuko bivangira inshingano za NESA.

Dr. Bahati avuga ko abanyeshuri bemererwa guhindurirwa ishuri, bigendera ku mwihariko wo kuba umunyeshuri yaba arwaye ku buryo bisaba ko akurikiranwa n’umubyeyi byihariye, bikagaragazwa n’ibyemezo bya muganga.

Naho ku kuba hari ababyeyi bagaragaza ko aho abana babo boherejwe ari kure, ibyo ngo ubujurire bubyemera iyo bigaragara ko umubyeyi adafite ubushobozi bwo kohereza umwana aho yoherejwe.

Avuga ko uburenganzira bwo kujurira bumara iminsi ine amanota y’ibizamini bya Leta asohotse, akaba asaba ababyeyi kwemera kohereza abana aho bashyizwe, kuko iyo ubujurire bumaze kwakirwa na wa mwanya umunyeshuri yari yahawe awamburwa, bikaba byagorana igihe aho yongeye gusaba hatari umwanya.

Agira ati “Abajurira bagomba kwitonda kuko iyo umaze kujurira bivuze ko uba udusubije umwanya twahaye umwana. Iyo aho uwajuriye asaba kwerekezwa dusanze nta mwanya urimo, ntitumusubiza hahandi kuko ushobora gusanga twahashyize undi, bigatuma tugushyira ahandi habonetse hose”.

Asaba ababyeyi kwegeranya ibikoresho kuko noneho abana bakoze ibizamini bya Leta, bazatangirira rimwe n’abasanzwe biga.

Ivomo: Kigali today

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC kugeza ubu iri mu gihirahiro kugeza aho umutoza wayo yabuze igisubizo yafatira ikibazo cyiri muri iyi kipe

Isaha amanota agomba gusohokeraho yamenyekanye