in

Ndorimana Jean Francois uzwi nka General warwaniye gusigarana ikipe ya Kiyovu Sports asimbuye Mvukiyehe Juvenal iyi kipe bisa nkaho igiye kumunanira nyuma yo gukora igikorwa cyigayitse

Ndorimana Jean Francois uzwi nka General warwaniye gusigarana ikipe ya Kiyovu Sports asimbuye Mvukiyehe Juvenal iyi kipe bisa nkaho igiye kumunanira nyuma yo gukora igikorwa cyigayitse

Perezida wa Kiyovu Sports Association Ndorimana Jean Francois Regis uzwi nka General wahawe gusigara ayoboye iyi kipe bisa nkaho igiye kumunanira nyuma yuko kugeze ubu abakinnyi barimo gutaka inzara ndetse n’umutoza wayo akaba ashobora gusezera isaha n’isaha.

Hashize iminsi micye uyu mugabo afashe ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo gushyira mu majwi Mvukiyehe Juvenal kutayiyobara neza ndetse akaba ngo yarayishyize mu madeni menshi aho kuyubaka birenze nubwo yatsindaga.

Uyu General yaje gufata ikipe ya Kiyovu Sports ndetse yizeza abakunzi bayo ko izabaho idafite Juvenal kuko ngo ikipe atari umuntu umwe gusa. Kugeza ubu abakinnyi ba Kiyovu Sports barimo gutaka inzara kuko ngo ntabwo barimo kuhembwa neza ndetse nibyo ubuyobozi burimo kubemerera ntabwo buri kubibaha.

Ubwo Kiyovu Sports yakinaga na Gorilla FC, General yizeje abakinnyi ko nibaramuka batsinze bazahabwa agahimbazamusyi ariko barabikoze ngo uyu muyobozi ntiyagira icyo abahereza, arongera abaha angana na Milliyoni imwe yo kugabana mu gihe baratsinda ikipe Y’AMAGAJU FC baheruka gukina nayo ariko bakimara kunganya nayo ngo yahise aza abaka y’amafaranga abakinnyi n’abatoza birabababaza cyane, bamubwira ko yakayabarekeye kuko ayo kuri Gorilla FC atigeze ayabaha.

Kugeze ubu bisa nkaho ntakerekezo ikipe ya Kiyovu Sports ifite nyuma yaho Mvukiyehe Juvenal avuye muri iyi kipe igafatwa na Ndorimana Jean Francois Regis, gusa haracyari kare birashoboka ko byakunda mu gihe byakorwa neza.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali Boss Babes! Abanyamakuru ba RBA bamaze kwitwa Kigali Boss Babes, babageneye n’amazina ya b’abakobwa – Reagan bamwise Alliah Cool

Abakunzi ba Rayon Sports bashobora kuba bamukize! Rwatubyaye Abdul yabwiye abayobozi be ijambo rikomeye ariko ryishimiwe n’abakunzi ba Rayon Sports