in

Ndimbati wari umaze kabiri avuye muri gereza, ibye bishobora kongera kugwamo inshishi! RIB yongeye guhamagaza Ndimbati ngo yisobanure ku byaha aregwa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahamagaje Uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye muri sinema nyarwanda nka Ndimbati kubera ibyaha akekwaho bijyanye no kutita ku nshingano zo kurera abana be b’impanga yabyaye nk’inshingano za kibyeyi.

Amakuru avuga ko Ndimbati yahamagajwe n’Ishami rya RIB ryita ku kurengera umwana rikorera Kacyiru, ku wa 23 Kanama 2023, akaba akurikiranyweho ibyaha bifinye isano no kutuzuza inshingano zo kurera nk’umubyeyi.

Aya makuru kandi yahamijwe n’Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry utifuje kugira byinshi atangaza kuri iyi nkuru, nk’uko Igihe kibitangaza.

Yagize ti “Nibyo koko ejo yitabye Ubugenzacyaha, kugira ngo abazwe, ibijyanye n’ibyo akurikiranyweho byo biracyari mu iperereza.”

Ndimbati ahamagajwe mu gihe mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amakuru yavugaga ko uyu mugabo yahagaritse inshingano zo kwita ku bana yabyaye.

Ndimbati yarekuwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge muri Nzeri 2022 nyuma y’amezi hafi atandatu akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana tarageza imyaka y’ubukure.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Bazabibona ndabibijeje” Mugisha Gilbert na Apam Assongwe nyuma yo gufasha APR Fc gusezerera Gaadiidka FC, bahaye ubutumwa butanga ikizere ku bafana b’iyi kipe

Arabizi ko ikimero cye kirangaza benshi ! Sacha Katee wigize kukanyuzaho na Nizzo Kaboss yongeye gushyira akaguru ku kandi yerekana ikimero cye