Ndakuburiye musore nawe mugabo! Niyo waba ukunda umugore cyangwa byo gupfa ntuzamubwire ibi bintu 6.
1.Ntukabwire umugore ibibazo byo mu muryango: umuryango ukomokamo ni ikintu k’ingezi kuri wowe kandi kihariye, rero ntukabwire umukunzi wawe amwe mu makimbirane aba mu muryango kuko niyo mugiranye ikibazo avuga ko ariko mwabaye.
2. Ntukabwire umukobwa icyo iwanyu bamuvuzeho cyangwa abandi bantu: buriya abakobwa ni abantu badakunda kumva ko bavugwaga nabi, rero ntugomba kumubwira ko iwanyu bamuvuzeho ikintu kibi.
3. Ntukabwire umukobwa ko uzamwishyurira ishuri : ibyo ni nkuburyo bwo kumwizeza ibitangaza, kandi igitsina gore banga umuntu ubizeza ikintu ntagikore.
4. Ntukabwire umugore ko woherereje amafaranga umuryango wawe cyangwa inshuti zawe: abagore ntibajya bashimishwa no kubona amafaranga asohoka mu rugo adafite inyungu aribuzane.
5. Ntuzabwire umugore ko ibiryo bya mama wawe cyangwa ibyundi mugore biryoha kurenza ibye.
6. Ntuzigire ubwira umugore abandi bagore cyangwa abakobwa babaye mu buzima bwawe.