Abantu benshi bahuriza ku kintu kimwe ko igishoro cya mbere ari ubuzima ariko bukaba byiza kurushaho iyo nta kibazo bufite.
Umubiri wa muntu ugizwe n’ibice bitandukanye kandi byuzuzanya, kimwe mu bice bya muntu bizwiho kugira akamara ni ‘ Impyiko’. Impyiko ni igice cya muntu kiba imbere kigira akamaro mu gusukura amaraso, kuyungurura amazi kigakuramo imyanda isohoka ari inkari.
Gusa harubwo impyiko zirwa ntizikore neza , niba ujya ubona ibi bimenyetso ukwiriye kugana kwa muganga kuko ushobora kuba uzirwaye.
1.Umutima guteragura cyane
Mu gihe impyiko zifite ikibazo, bishobora gutera potasiyumu nyinshi mu maraso, kuko imyanda iba itagisohoka neza mu mubiri, ibi bituma umutima uteragura cyane.
2.Guhorana iseseme no kuruka
Iyo imyanda ikomeje kuba myinshi mu mubiri kubera impyiko zitayisohora uko bikwiye, umubiri utangira gushakisha uburyo bwose uyikiza, ibi nibyo bituma ugira iseseme, ugashaka kuruka kugira ngo isohoke. Uzihutire kujya kwa muganga niba bikubaho.
3.Urufuro mu nkari
Iyo unyara inkari zirimo urufuro, bishobora kwerekana ko hari poroteyine ziri gusohoka mu nkari. Bivuze ko impyiko zitari gukora kazi kazo neza.
4.Kuzana ibiheri ku mubiri.
Iyo imyanda kimwe na acide yitwa uric (uric acid), bimaze kuba byinshi mu mubiri bitangira gutera uruhu ibituri ku ruhu. Ibi biheri bishobora no kugira ibara ritukura; riba ryatewe na aside nyinshi iri mu mubiri.
5.Kunyaragura cyane
Kunyara inshuro nyinshi cyane cyane nijoro bishobora kuba ikimenyetso cy’impyiko zikora nabi. Iyo utuyunguruzo tw’impyiko twangiritse, byongera ubushake bwo guhora ushaka kunyara, kuko tuba tudashobora gufunga inkari.
6. Kuzana amaraso mu nkari
Impyiko zikora neza, ntizigomba gusohora uturemangingo tw’amaraso mu mubiri, akamaro kazo ni ukuvana imyanda mu maraso, ubundi agakomeza gutembera mu mubiri bisanzwe. Iyo impyiko zikora nabi, uturemangingo tw’amaraso dushobora gutangira gusohoka mu nkari; ibi bishobora kuba ikimenyetso cy’uko zifite ikibazo.