in

Ndakuburiye: Dore ingaruka mbi zitegereje umuugore/umukobwa wambara utwenda tw’imbere tuzwi nka ‘string’

Imyenda y’imbere (amakariso) ngo ishobora kugira uruhare runini mu gutuma abantu bandura indwara zitandukanye zitewe na za mikorobe cyane mu gihe cy’imihango.

Ubwoko bw’iyi myambaro  buvugwa cyane  ni  amakariso agezweho azwi ku izina rya string.

Dr Jil Rabin wigisha kuvura imyanya myibarukiro y’abagore  (gynecologues) muri kaminuza Einstein yo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, avuga ko bagore cyangwa abakobwa bakunda kwambara ubu bwoko bw’imyambaro ngo bakunda guhura n’indwara zifata iyo myanya.

Bagaragaza ko biterwa n’uko kariya gashumi gahuza uyu mwambaro gafasha za mikorobi na bagiteri  kugera ku buryo bwihuse mu myanya myibarukiro no mu  rwungano rw’inkari.

String kandi  ituma umuntu agira icyuya mu gihe atwambaye kandi yanageretseho inyuma indi myenda imuhambiriye umubiri. Ngo bishobora no kuba intandaro y’ubundi burwayi butandukanye.

Hari ubwoko bw’igitambaro iyo myambaro y’imbere ishobora kuba ikozemo maze nabyo bikaba byatera umuntu kwandura za mikorobe zifata urwungano rw’inkari (infections urinaires) kuko iyo myambaro ishobora gutera uburyaryate mu myanya myibarukiro bikaba byakurizamo no gucika ibisebe, bityo za mikorobe zikoroherwa mu kwinjira no guteza ibindi bibazo.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko indwara zifata urwungano rw’inkari (Infections urinaires) zifata cyane abagore kurusha abagabo.

Abaganga bagira inama abagore cyangwa abakobwa bakunze kugira infections mu gitsina kwirinda kwambara string mu gihe cy’imihango kuko byongera ibyago byo guhura n’indwara.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Tom close” yashyize hanze album ye nshya yise “Essence” reba amafoto yabahanzi bose bakoranye.

Ibyishimo byamurenze: Umuhanzi Ed Sheeran yikojeje mu bicu nyuma y’inkuru nziza yakataraboneka yumvise ari murukiko