in

“Ndakazwa n’ubusa” Bwiza ubwo yabazwaga ibibazo by’amatsiko bitandukanye, yatunguye abantu ubwo yavugaga igice cy’umubiri we abona ko ari kiza kuruta ibindi byose

Umuhanzikazi Bwiza Emerance ubwo yari mu kiganiro Samedi de Tente kuri Radiyo Rwanda, yabajijwe ibibazo by’amatsiko maze ibisubizo yatanze bimwe bitungura abanyamakuru.

Hari ku musozo w’iki kiganiro, maze umunyamakuru abaza bwiza izindi mpano afite zitari ukuririmba, maze Bwiza avuga ko azi kubyina, kwiruka ndetse no gukina Basketball.

Abajijwe igice cy’umubiri we abona ari kiza kuruta ibindi byose, Bwiza yavuze ko abona afite amenyo adasanzwe. Abajijwe umwanya wa kure yabaye mu mashuri, Bwiza yavuze ko yigeze kuba uwa nyuma.

Umunyamakuru kandi yabajije Bwiza ingeso yiyiziho itari nziza, maze asubiza ko arakazwa n’ubusa. Ku kijyanye n’icyatuma ahagarika umuziki, Bwiza yavuze ko usibye urupfu, nta kindi cyamubuza kuririmba.

Yabajijwe kandi umuntu ashimira mu buzima bwe bwose maze avuga ko ashimira ababyeyi be, gusa ubwo yabazwaga imirenge igize u Rwanda, byaje kumunanira, dore ko imirenge igize u Rwanda ari 416.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Gatsata: Umusore yiteye icyuma anagitera umukobwa wanze ko baryamana

Umugeni yanze kwambikwa impeta mu rusengero n’umugabo we ataramugurira imyenda ya musabye