Mukobwa, niba uwo mukundana ushaka ko arushaho kukwiyumvamo, hari ubwoko bw’ubutumwa ukwiye kwibandaho umwandikira bityo nko bizatuma umuhungu arushaho kukwiyumvamo.
1. Ubutumwa bwerekana ko umukunzi wawe umuzi neza, ko uzi ibyo akunda, ibyo akora, ibyo yifuza kugeraho, kandi ko bigushishikaje bityo bizatuma amenya ko umwitayeho abona ko muhuza.
2. Ubutumwa butuma umukunzi wawe asa nkujya mu igerageza, bumeze nk’ikizamini kuri we ku buryo abutekerezaho cyane kugira ngo azakwemeze.
Urugero nko ku mwandikira umubwira ko muzasokana, ukamubwira nibyo wifuza ko muzakora aho muzasokera, buzatuma umusore ashaka ukuntu azakwemeza icyo gihe.
3. Ubutumwa butuma umukunzi wawe amwenyura akirirwana akanyamuneza kubera wowe.
Mu gihe muri kuganira mwandikirana ubutumwa, jya unyuzamo ibintu byabasekeje muri kumwe.
4. Ubutumwa busobanura cyangwase bushushanya. Bwa butumwa butuma agira ibyo ashushanya mu mutwe we(imagination).
Urugero: Aho kwandika ngo ndagukumbuye mukunzi, ahubwo ukandika ngo mukunzi, ndumva nifuza(nkumbuye) ko waba urimo kunsoma nonoha. Gusa ariko aha ni ku bantu bigeze gusomanaho.
5. Ubutumwa bumwibutsa ibihe byiza mwagiranya.
Ubu butumwa ubumwandikira mu gihe cya nyacyo, nk’igihe ikiganiro cyanyu kigeze aharyoshye, nibwo unyuzamo ku mwibutsa bya bihe byiza mwagiranye.