in

Ndagisha inama umugore twabyaranye arenda kwica umwana wacu

Mwiriwe,

Mfite ikibazo nagirango mungire inama. Ndubatse mfite umugore twashakanye byemewe n’amategeko n’umwana umwe.

Umugore wange mwitaho bihagije anatwite namwitagaho neza kugeza n’aho twajyanye ajya kubyara tunajyana ku iseta ninjiramo abyara umwana ariko akajya ambwira ati “ku mezi atatu nzatangira guha umwana imfashabere kuko nta mashereka nabona.”

ubwo nange nti:”ibyo ntibibaho kuko umwana yonka amezi atandatu nta kindi kintu avangiwe.”

Ubwo umwana afite ukwezi kumwe nyina yafataga amazi agashyira ku kayiko akamuha nagiye ku kazi aho mbimenyeye ndamutonganya mubwira nti:”urashaka kunyicira umwana?” Nawe akagira ati:”wa mugabo we uri umusazi kuko umwana ntiyakonka nta kintu bamuvangiye:”

Ubwo nabibwiye nyina aramwiyama tubona arabiretse, yamwozaga amazi akonje akamwoza ashyushye ari uko mpari nabwo bakabimbwira nyuma nange nigeze kubibona ari mu gitondo nabwo ndamwiyama.

Yatangiye kugaburira umwana agize amezi atanu akamuha ibiryo nk’ibyo turya kandi ni bibi, hakaba ubwo mwiyama amuha igikoma kirimo isukari n’ibiryo birimo amavuta.

Naguze imyenda y’umwana myiza ariko yanze kuyimwambika, yaragiye agura imyenda mibi ku buryo iyo namuguriye yamusize atayambaye.

None ubu umwana agize amezi 10. Ariko ibiro bye ni 8. Iyo amujyanye iwabo cyangwa gusenga amwambika nabi, iyo agiye guhaha amusiga muri saloon agakinga, nigeze kuza ari saa sita mvuye ku kazi mutunguye nsanga araryamye mu cyumba umwana yicaye muri saloon wenyine yamushyiriyemo cartoon ngo arebe.

lyo nje, umwana arishima ntaba ashaka kundekura. Yanze kumufatira ya mafu ya ongera na shishakibondo ndamwohereza akanga kujyayo.

Jye numva binteye agahinda nabuze icyo nakora rwose mungire inama. Kuko iwabo ni kure kandi nta telefone bagira tubonana gake mbura n’uko nabibabwira

Kandi ubwo twese twarize dufite bachelors degree.

Sinava mu rugo ngo muhamagare anyitabe, binsaba guhamagara abaturanyi nti mwamumbwiriye agafata telefone, aho ayitabiye ati:” sinari nayumvise. Gusenya birababaza ariko ubu byarandenze.

Amazina yange muyagire ibanga kuko jye nawe twize

kuri promotion imwe bahita bamenya.

Source: Twitter@JanvierPopote.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Francis
Francis
2 years ago

Uzajye kumupimisha ADN urebe neza ko ari uwawe, umugore ashobora kuba yaratewe inda n’undi mugabo akaba afite ipfunwe ry’uko umwitaho kandi azi neza ko atari uwawe.

Abahanzi nyarwanda barimo gukundwa n’abakobwa benshi muri iyi minsi (Amafoto)

Nyuma yo kumutera indobo bwa gatatu, yamukoreye ibya mfura mbi