in

“Ndacyari muto, nta mukunzi ngira” Mutesi Jolly avuga ku buzima bwe mu rukundo

Miss Mutesi Jolly yavuze ko nta mukunzi agira anatangaza ko akira muto nta rirarenga, ibyo yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda.

Uyu mukobwa wabaye nyampinga wa 2016 yatangaje ko nta mukunzi agira kandi ko atari kumusha kuko ngo ikingenzi ni iterambere ry’umukobwa.

Ibyo yabivuze mu kiganiro uyu munyampinga yagiranye n’umunyamakuru wa Radiyo Rwanda ‘Ferdinand Uwimana’ mu makuru yo ku mugoroba.

Mutesi Jolly yabajijwe n’umukunzi we igihe azakorera ubukwe dore ko ngo uyu mufana we yifuza ko umwaka utaza uyu munyampinga yazaba ari umudamu.

Jolly mu gusubiza yavuze ko atateganya gukora ubukwe vuba aha kuko ngo ibyo ntago biri mu byo ashaka kugeraho.

Ferdinand wari wamwakiriye uyu munyampinga yahise amubaza niba nta kunzi afite, undi nawe abimwemerera ntaguca ku ruhande.

Mutesi Jolly ufite imyaka 25 ishyira 26 avuga ko akiri muto atagakwiye kwiheba, kuko ngo ikintu kimwe kimufasha kunyura muri ibyo ko ari ukumva ko intsinzi y’umukobwa atari umugabo.

Jolly ashishikajwe n’iterambere ry’umukobwa, akaba ari nayo mpamvu yashoye imigabane mu marushanwa y’ubwiza azwi nka Miss Easter Africa.

Mutesi Jolly yabaye nyampinga wa 2016 yitabira n’andi marushanwa agiye atandukanye y’ubwiza. Kugeza ubu Jolly  ari mu bagize akanama nkemurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda 22.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa wari wakunzwe n’abantu benshi mu majonjora ya #MissRwanda2022 i Musanze yatashye amara masa bishengura imitima ya benshi (Amafoto)

Umunyamakuru wa RBA ukunzwe muri siporo yaciye impaka yerekana umukunzi we