in

Nawe wamuyoberaho; Umugore yafashwe akurwamo imyenda basanga afite ubugabo buruta ubw’abari bamufashe

Polisi ya Uganda yataye muri yombi umugabo wari warigize umugore agacucura abagabo bagenzi be utwabo.

Uyu mugabo mugore yatawe muri yombi ku wa mbere w’iki cyumweru nyuma yo gutangwa n’umugabo wari wamucyuye aziko ari umugore akaza gusanga ari umugabo.

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yerekana uyu mugabo ari guhatwa ibibazo kugeza naho bamusabye gukuramo imyenda akerekana igitsina cye.

Uyu mugabo usa neza nk’abagore yakuyemo imyenda basanga ni umugabo nuko polisi ihita imuta muri yombi.

Uyu mugabo yagaragaraga nk’abagore neza dore ko yari yarafashe imico yose izwi ku bagore nko kwisukisha, gusiga inzara no kwamba ibitenge.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yacucuraga bagenzi be babaga bahuriye mu tubyiniro bakaza kumwibeshyaho.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Ishimwe Naomie yerekeje hanze y’u Rwanda

Umutoza wa FC Barcelona Xavi ageze ku gahigo Pep Guadiola yagezeho ubwo yatozaga iyi kipe.