in

Nawe byaramutunguye! Luvumbu yatangaje amakuru kuri mugezi we watandukanye na Rayon Sport

 

Umunye Congo Luvumbu yari asoje amasezerano y’amezi 6 muri Rayon Sports, iyi kipe yahisemo kumwongerera andi nk’uko ejo binyuze ku mbuga nkoranyambaga iyi kipe yabyemeje.

Akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yavuze ko impamvu yahisemo kugaruka muri iyi kipe kandi hari n’andi makipe yamwifuzaga, byatewe n’ibyo bamuhaye ariko na none akaba asanzwe ari umufana wa Rayon Sports.

Agaruka kuri Jonathan Ifunga Ifasso wasinyiye Rayon Sports ariko akaza kugorwa n’ibyangombwa ndetse bikaba bivugwa banamaze gutandukana, yavuze ko ari umukinnyi mwiza amuzi ariko na none iby’uko nta byangombwa afite ntabyo yari azi.

Ati “Ndamuzi ni Umunye-Congo nkanjye, twakinnye muri shampiyona imwe muri Maroc, ni umukinnyi mwiza 100%, ntabwo ibibazo by’ibyangombwa mbizi ko ntabyo afite.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore basinzira neza cyane iyo baryamanye n’imbwa wuu kurusha uko baryamana n’abagabo babo

Ikipe ya APR FC yafashije abafana benshi bari bafite akababaro ko kutazareba umukino bafitanye na Mukura Victory Sports nyuma yo kugura amatike yo kureba uwa Kiyovu Sports