Gerard Pique myugariro wa FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Espanye kuri uyu wa gatandatu yasezeweho k’umugaragaro n’ikipe ya Barcelona kuri stade yayo Camp Nou mu mukino Barcelona yatisnzemo Almeria Ibitego bibiri k’ubusa.
Ijambo rya Pique asezera
Gerard Piqué (arira) ati: “Ndashimira cyane abantu bose. Mubuzima, iyo umaze gukura, ubona ko rimwe na rimwe gukunda ari ukurekura. Nzi neza ko nzongera kuba hano mu hazaza.”
“Nkunda Barça cyane. Niyo mpamvu mbona ko ari cyo gihe cyiza cyo kugenda. Ibi ntabwo ari ugusezera.”
“Ndashaka gushimira abantu bose. Ndashaka gushimira bagenzi banjye, abatoza, ndetse n’abantu bose bagize ikipe. Mwarakoze kubwa buri kimwe.”
“Sogokuru yangize umunyamuryango wa Barca umunsi navutse. Navukiye hano kandi nzapfira hano. Nzagaruka.”
Gerard Pique kuva yagera muri Barcelona muri 2008 yayikiniye imikino 616 bimugira umukinnyi wa gatanu wakiniye FC Barcelona imikino myinshi.
Pique yatwaranye na Barcelona Ibikombe mirongo itatu (30) harimo Ibikombe umunani(8) bya Championa ya Espanye(La Liga),Ibikombe birindwi by’umwami (Copa del Rey), Champions League eshatu,Ibikombe bitandatu biruta ibindi muri Espanye(Spanish Super Cup), Ibikombe bitatu by’isi by’amakipe(FIFA club world cup), Ibikombe bitatu biruta ibindi by’Uburayi(EUFA Super Cup).