in

“Nashoboraga no gupfa kubera ubushyuhe” Bwa mbere wa musifuzi wakoze amabara muri AFCON yavuze impamvu yarangije umukino imburagihe

Umusifuzi ukomoka my gihugu cya Zambia, Janny Sikazwe wakoze wakoze amabara akarangoza umukino wahuzaga Tuniziya na Mali amasaha atari yagera, yavuze ko yashoboraga gupfa azize ubushyuhe.

Sikazwe yarangije umukino habura iminota 5 ngo urangire n’uko agarura abakinnyi mu kibuga ngo bakine iyo minota yari isigaye, uyu musifuzi ntago yategereje ko iyo minota 5 yari isigaye irangira ahubwo yasoje umukino habura amasegonda 13.

Uyu musifuzi wari wagize ikibazo mu mutwe kubera ubushyuhe bukabije, nyuma yo kurangiza umukino imburagihe yahise ajyanwa kwa muganga yitabwaho amera neza.

Sikazwe atashye iwabo muri Zambia yagiye asobanura uko byari bimeze kuri urya munsi, yavuze ko yagiye abona abantu benshi bajya mu nshingano hanze y’igihugu bakagaruka bari mu isanduku.

Sikazwe avuga ko yishimye cyane kuba kuri uriya munsi ataragiye muri koma. Abaganga bamubwiye ko umubiri we udakonje ko icyari gisigaye kwari ukujya muri koma kandi ngo iyo ajyamo byari kuba ari imperuka kuri we.

Sikazwe akomeza avuga ko Imana yamubwiye kurangiza uriya mukino, yamurinze urupfu dore ko ngo iyo aguma mu kibuga yari kucyigwamo.

Sikazwe asoza ashimira abayobozo ba CAF bamubaye hafi bakamusura ubwo yari ari kwa muganga, ndetse agashima n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira wa maguru muri Cameroon bamusuye aho yabaga muri hoteli.

Kuri uwo mukino Sikazwe yari yarangije amasaha atageze, abateguye AFCON bategetse ko umukino ukinwa kugeza ku musozo ariko abakinnyi ba Tuniziya ntibasubiye mu kibuga kandi Mali yatangajwe ko yatsinze umukino.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto ya cyera y’umunyamakuru YAGO afite inyogosho idasanzwe ikomeje kuvugisha abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga

Urufaya rw’imitima nirwo rwaherekeje amafoto Dj Sonia yashyize kuri instagram arimo guseka