in

Nashakaga kuzana Messi akiva i Doha! Amagambo ya Rudi Garcia utoza Al Nassr na Cristiano Ronaldo akomeje kwibazwaho?

Rudi Garcia umufaransa utoza ikipe ya Al Nassr aho Cristiano Ronaldo aherutse kwerekeza yatunguye abantu ubwo yatangaza ko iyi kipe yifuzaga gusinyisha Lionel Messi akiva mu gikombe cy’isi.


Ikipe ya Al Nassr ikina Championa y’ikiciro cya mbere muri Arabia Saudite iherutse gutangaza ko yasinyishe kizigenza Cristiano Ronaldo amasezerano y’imyaka ibiri ikazajya imuhemba Miliyoni 200 z’Amayero ku mwaka. Iyi kipe ikomeje kugarukwaho cyane kubera Ronaldo dore ko iyi kipe ubu ifite abayikurikira ku rubuga rwa Instagram barenga Miliyoni eshashatu kandi Ronaldo ataraza yarakurikirwaga n’ibihumbi magana inani gusa.
Rudi Garcia uyitoza na we noneho yongeye kurikoroza ubwo yavugaga ko iyi kipe yashakaga gusinyisha Lionel Messi akiva i Doha mu gikombe cy’isi. Ibi Garcia yabitangaje mu kiganiro n’itangamakuru ubwo umunyamakuru yamubazaga uko byagenze ngo basinyishe Ronaldo maze Garcia nawe atebya cyane agira ati ” Nageeageje kuzana Messi akiva i Doha”.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yakubise iwabo ikinyoma cyaho agiye kuri Noheli none yasanzwe mu nzu y’umusore bakundanaga yapfuye

Abakinnyi 3 bahesheje Real Madrid ibikombe 3 bya Champions League bashobora kongera guhurira mu ikipe imwe idakomeye